U Rwanda rwamaganye ko umusirikare warwo yarasiye abantu muri Uganda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwamaganye amakuru y’uko hari umusirikare wo mu ngabo zarwo wambutse akajya muri Uganda akarasirayo abantu babiri barimo Umunyarwanda n’Umunya-Uganda, ubwo bageragezaga kwambutsa magendu ya Caguwa, bombi bagapfa.

Daily Monitor yanditse ko Saa Mbili z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu ari bwo aba baturage barasiwe mu gasanteri ka Habusavu, kari muri metero 50 uvuye ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, akaba ari mu Karere ka Rukiga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera abinyujije kuri Twitter, yanyomoje aya makuru avuga ko ‘ibyatangajwe na Polisi ya Uganda ntabyigeze biba’.

Ati “Amakuru y’ibihuha: Ibyo ntabwo byigeze biba. Igisubizo gisobanuye neza kiraza mu kanya”. Yakomeje avuga ko nta musirikare w’u Rwanda wigeze yambuka umupaka ajya muri Uganda.

Itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda, rivuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano z’u Rwanda zari mu bugenzuzi zigahagarika uwakekwagaho gutwara magendu wari kuri moto yambutse aturutse muri Uganda, yambukiye ahantu hatemewe.

Ahagaritswe yanze guhagarara atera amahane, bagenzi be bafite imihoro bagaba igitero ku bashinzwe umutekano b’u Rwanda, ubwo bashakaga gusubira muri Uganda bahunga, inzego z’umutekano zirasamo abantu babiri, umwe w’umunyarwanda wahise apfa n’umunya-Uganda wapfuye nyuma.

Ubwo ayo mabandi yasubiraga muri Uganda, ntacyo inzego z’umutekano z’u Rwanda zongeye gukora. Akaba yasize moto ifite ibirango (RE 736 G), yari iriho imyenda ya Caguwa.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, rivuga ko “Iperereza ku byabaye mu ijoro rikaba ryatangiye. Bitandukanye n’ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Uganda ndetse na bimwe mu bitangazamakuru, ibyabaye byabereye mu Rwanda”.

Rikomeza rigira riti “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizakomeza gukorana ubunyamwuga zizwiho, zidakeneye uzibuhaho amasomo”.

Nyuma y’uko ibi bibayeho inzego z’ubuyobozi z’ibihugu byombi zahuye kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo, ngo zisuzumire hamwe iki kibazo, zihura n’abaturage zibasaba kugira umubano urangwa n’ubworoherane, babasaba kwirinda magendu ndetse no kwambutsa ibiyobyabwenge, ahubwo bagakora ibikorwa by’ubukungu byemewe n’amategeko bakiteza imbere.

Si ubwa mbere inzego zinyuranye harimo n’itangazamakuru muri Uganda zishatse gusiga u Rwanda icyasha nk’iki kuko no mu kwezi gushize zavuze ko Mukarugwiza Elisabeth w’imyaka 38, yagiye muri Uganda atwite agiye kubyarirayo umusirikare w’u Rwanda, akamwirukankana akikubita hasi, abandi bakavuga ko yari agiye gushakayo ibyo kurya n’ibindi.

Hakizimana Danny, umugabo wa Mukarugwiza yamaganye aya makuru yavugwaga ku rupfu rw’umugore we, avuga ko ari ibihuha no gushaka kubihindura politiki.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Byose ni ibihuha nta kuri kurimo ndabyamaganye. Ikimbabaje ni umufasha wanjye ariko no kuba abantu banshinyagurira babeshya, ako ni agashinyaguro.”

Hakizimana avuga ko umugore we yari amaze imyaka isaga icumi arwaye umutima ari nacyo cyamuhitanye.

Yamaganye kandi abavuga ko umugore we yari atwite, ashimangira ko nta nda yari afite dore ko yemeza ko yari amaze imyaka itanu aboneza urubyaro.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Dr Richard Sezibera yahakanye iby'uko umusirikare w'u Rwanda yarasiye abantu muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza