Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari mu nama mpuzamahanga i Munich mu Budage, yibasira ibi bihugu, asobanura ko ari byo byatumye aka kanama kadatora umwanzuro wo kwamagana u Rwanda.
Perezida wa RDC yashinje u Rwanda kohereza ingabo mu burasirasuba bwa RDC, agaragaza ko akanama ka Loni kari gakwiye kurwamagana, kakarusaba kuzikurayo. Leta y’u Rwanda yamaganye kenshi iki kirego, isobanura ko nta shingiro gifite.
Tshisekedi ati “Dufite ibihugu bitatu bihagarariye Afurika nk’abanyamuryango badahoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, byananiwe gutora umwanzuro wo kwamagana ibikorwa bibi by’u Rwanda kuri RDC. Ibyo bihugu bitatu bya Afurika Yunze Ubumwe byitambitse inzira yashoboraga kugera ku mwanzuro wo kwamagana u Rwanda.”
Nyuma y’aho aka kanama gatoye umwanzuro wo kwamagana u Rwanda kuri uyu wa 21 Gashyantare, Ambasaderi Rwamucyo yagaragarije aka kanama ko ibi bihugu bya Afurika byatewe ubwoba kugira ngo na byo bishyigikire uyu mwanzuro.
Yagize ati “Turagira ngo tugaragaze ko duhangayikishijwe bikomeye n’iterabwoba ritigeze ribaho ryashyizwe ku majwi y’Abanyafurika muri aka kanama, ryibasira cyane cyane abanyamuryango batatu. Twamaganye bikomeye iyi myitwarire.”
Ambasaderi Rwamucyo yatangaje ko nubwo Leta ya RDC yibwira ko ibisubizo by’ibibazo byo muri RDC bizava hanze ya Afurika, u Rwanda rushyigikiye imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo kuri uyu mugabane.
Uyu mudipolomate yagaragaje ko kugira ngo haboneke igisubizo kirambye mu karere, impungenge u Rwanda rugaragaza ku bishobora kubangamira umutekano warwo nk’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje guhabwa ubufasha na Leta ya RDC, zikwiye kwitabwaho.
Yagaragaje kandi ko mu gihe aka kanama katakwita ku bubabare bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bwatumye M23 ibaho, mu burasirazuba bwa RDC hadashobora kuboneka igisubizo kirambye.
Abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na Afurika y’Amajyepfo (SADC) tariki ya 8 Gashyantare 2025 bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania, banzura ko Leta ya RDC ikwiye kuganira n’abo ishyamiranye na bo barimo M23, imirwano n’ubushotoranyi bihagarara.
Mu rwego rwo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro, tariki ya 24 Gashyantare hateganyijwe inama izahuza abagaba bakuru b’ingabo bo muri EAC na SADC. Raporo bazakora bazayishyikiriza ba Minisitiri b’ingabo, bayemeze.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!