Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwirakwije bigamije gushaka kuyobya amahanga no guhisha ukuri ku bibera mu karere.
Iti “U Rwanda rwamaganye ibikorwa bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gushaka gutesha agaciro ubufatanye bw’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo binyuze mu gukwiza ikinyoma n’igitutu cya politiki. Ibi bikorwa biryamira ukuri kandi bikabangamira umusingi w’amahoro, umutekano n’ubufatanye mu iterambere twaharaniye.”
RDB yashimangiye ko ubufatanye bw’u Rwanda n’amakipe atandukanye nka Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint-Germain n’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), bwabaye inkingi ya mwamba muri gahunda y’iterambere ry’ubukungu, ubukerarugendo n’iterambere ry’abaturage muri rusange.
Iti “Ubu bufatanye burenga imbibi bugahuriza hamwe Abanyafurika barenga miliyoni nyinshi kandi bukagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.”
Itangazo ryashyizwe hanze na RDB kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, rigaragaza ko u Rwanda ruteza imbere imikino hagamijwe gushimangira ubumwe n’iterambere rya Afurika yose.
Ubufatanye bw’u Rwanda n’amakipe mpuzamahanga nka Arsenal, Paris Saint-Germain, Bayern Munich n’irushanwa rya Basketball Africa League, buganisha igihugu mu nzira yo kuba igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro no kwakira ibikorwa mpuzamahanga bijyanye n’ubukerarugendo.
Riti “Ubu bufatanye bwateje imbere umupira w’amaguru na Basketball, bufasha kuvumbura no kurera impano z’abato haba mu gihugu no mu karere, hatezwa imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, ibikorwa remezo by’imikino birubakwa kandi bitanga imirimo myinshi.”
“Kubihindura ibikorwa bya politiki, ni uburyo bwo kuyobya uburari hirengagizwa akamaro bifite mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.”
RDB ihamya ko imikino ari imwe mu ntwaro zimakaza ubumwe n’amahoro kandi ikageza ku mpinduka nziza zigaragara.
Iti “Gahunda ya Visit Rwanda ari na yo zingiro ry’ubu bufatanye igaragaza ubushake bukomeye bw’u Rwanda mu guharanira amahoro, umutekano n’iterambere ridaheza. Kubitesha agaciro, nta musanzu byatanga mu gukemura ibibazo byugarije u Burasirazuba bwa RDC.”
Mu minsi ishize ubwo umunyamakuru wa CNN yabazaga Perezida Kagame icyo avuga ku byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa byo kwandikira amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, bayasaba guhagarika imikoranire n’u Rwanda, yavuze ko bari kuruhira ubusa.
Yagize ati "Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politiki yabo, mu buryo buboneye."

U Rwanda rufite uburenganzira bwo kwirindira umutekano
Intambara zimaze imyaka mu Burasirazuba bwa RDC zagiye zikomoka ku miyoborere mibi y’igihugu, imitwe yitwaje intwaro amagana iba mu mashyamba yacyo harimo n’uw’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu Rwanda. Uyu mutwe wamaze no kwinjizwa mu ngabo za FARDC bafatanya no kugaba ibitero ku Rwanda mu bihe bitandukanye.
Mu myaka itatu ishize, Umutwe wa M23 wongeye kwegura intwaro ngo uharanire uburenganzira bw’Abatutsi, Abanyamulenge, Abahima n’abandi bicwa bazizwa uko bavutse, bagatotezwa, byanatumye abarenga ibihumbi 100 bahungira mu Rwanda, abandi ibihumbi amagana bahungira mu bihugu byo mu karere.
RDB iti “Intambara zibera hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC zishingiye ku bibazo bimaze igihe kirekire by’umwihariko iby’imiyoborere mibi, ivangura rishingiye ku moko n’imitwe myinshi yitwaje intwaro. Umutwe wa M23 ushyigikiwe n’abaturage b’abanye-Congo bawusaba umutekano no kubarindira imiryango kubera imyaka ishize benewabo bicwa. Guverinoma ya RDC yananiwe kurinda bantu bayo bibashyira mu byago byo kwicwa bazizwa ubwoko.”
“By’umwihariko FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi ifashwa mu buryo butaziguye na Guverinoma ya RDC kandi ikomeje kuba ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.”
U Rwanda rusobanura ko ikibazo cy’umutekano muke cyongerewe ubukana na Guverinoma ya RDC yagiye ikwirakwiza imvugo zibiba urwango ku Batutsi n’abavuga Ikinyarwanda mu bihe bitandukanye, bituma benshi bicwa mu buryo bwa kinyamaswa abandi barameneshwa.
Ni itangazo rishimangira ko u Rwanda rwakomeje gushyira imbere inzira y’ibiganiro, hibandwa ku mutekano w’akarere ariko runashyira ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo hagamijwe kurinda umutekano w’abaturage barwo.
Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo Umutwe wa M23 wigaruriraga Goma, u Rwanda rwamenye amakuru ko ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Abacanshuro, ingabo z’u Burundi n’izindi zari zifite gahunda yo gusohoza umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwaryo.

U Rwanda rushyize imbere ibiganiro biganisha ku mahoro n’iterambere ry’akarere
RDB yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro bigamije guteza imbere umutekano n’iterambere ry’akarere.
Iti “Intego yacu ni ukurinda umutekano ku mipaka yacu ubundi tukoroshya ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro y’abahezanguni bagendera ku moko iri mu Burasirazuba bwa RDC, kuko tubona ari ikibazo gikomereye umutekano w’igihugu.”
U Rwanda ruhamya ko izi ngamba n’ibihugu bituranye na rwo byazungukiramo.
Itangazo kandi rihakana ibirego bya RDC by’uko rwiba amabuye y’agaciro y’iki gihugu, rigahamya ko ari ibinyoma bidafite ishingiro bigamije kuyobya amahanga no guhisha ibyuho mu miyoborere ipfuye y’urwego rwayo rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibibazo bya ruswa byamunze abayobozi n’ibibazo bya politiki y’imbere mu gihugu muri rusange.
Rigaragaza ko u Rwanda rugihagaze ku gitekerezo cy’uko ibiganiro n’inzira za politiki ari byo muti w’ibibazo bya RDC, kandi ubuhuza bugakorwa na Afurika ubwayo.
Riti “U Rwanda ruracyashyigikiye ubuhuza n’ibiganiro biyobowe n’Abanyafurika nk’inzira rukumbi yageza ku mahoro. Turanasaba ko amoko ya ba nyamuke mu Burasirazuba bwa RDC arindirwa umutekano kandi intambara igahagarara.”
Iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku mutekano
Imibare igaragaza ko umuturage w’u Rwanda mu 1994 yinjizaga Amadorali ya Amerika 111 ku mwaka ariko byageze mu 2023 yinjiza 1040$.
RDB igaragaza ko iterambere u Rwanda rwagezeho mu bihe byashize rishingiye ku mutekano, amahoro n’imiyoborere myiza, byatumye ubukerarugendo burushaho kuzamuka, ndetse igihugu kiba icya kabiri mu kwakira inama zitandukanye muri Afurika.
Iti “Twifuza gukomeza ubufatanye bubyara umusaruro n’ibihugu duturanye harimo na RDC kugira ngo iterambere ry’akarere rishobore kugerwaho. Twizeye imbaraga z’ubufatanye mu by’imikino kuko bihuza abantu b’ingeri zinyuranye muri Afurika kandi bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.”
RESPONSE TO THE DRC’S FALSE ACCUSATIONS AND MISGUIDED ATTACKS ON INTERNATIONAL PARTNERSHIPS
The Government of Rwanda rejects attempts by the Democratic Republic of Congo (DRC) to undermine its international partnerships through misinformation and political pressure. These… pic.twitter.com/eGtbrJJ9f0
— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 20, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!