00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamaganye Debora Kayembe rumusabira kwirukanwa muri Kaminuza ya Edinburg

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 April 2022 saa 02:12
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yamaganye amagambo y’Umuyobozi wa Kaminuza ya Edinburg, [Rectrice] Debora Kayembe, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asabirwa gufatirwa ibyemezo bituma adakomeza gukongeza ibitekerezo bye muri kaminuza.

Mu ibaruwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yandikiye Prof. Peter Mathieson, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Edinburg [Principal], kuwa 21 Mata 2022, yamugaragarije ko u Rwanda rutanyuzwe n’igisubizo cy’iyi kaminuza ku magambo ya Kayembe.

Kuwa 14 Mata Kayembe yanditse kuri Twitter amagambo nyuma aza kuyasiba, yongera kuwa 19 Mata, yamagana ko u Rwanda rwakwakira abimukira n’impunzi zizaturuka mu Bwongereza ariko abivangamo no guhakana no gupfobya Jenoside.

Kayembe yongeyeho ko u Bwongereza budakwiriye gukorana n’u Rwanda kuko ruyobowe n’abagize uruhare muri Jenoside.

Nyuma yo kotswa igitutu, ejo kuwa Kane Kayembe yanditse andi magambo yisegura ariko mu buryo butarimo gusaba imbabazi cyangwa kwisubiraho ku magambo yatangaje. Yashimangiye ko ibyo yavuze bidakwiye kubonwa nk’ibitekerezo bya Kaminuza ya Edinburg, ahubwo ari ibye bwite nka Kayembe.

Kayembe akaba yaratsimbaraye ku bitekerezo bye atitaye ku bamugaragarije ko byakomerekeje benshi kandi birimo agasuzuguro ku banyarwanda no gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kaminuza ya Edinburg na yo yanditse kuri Twitter ko ibitekerezo bya Kayembe ntaho bihuriye n’umurongo wa Kaminuza.

Yagize iti “Ntabwo duhuje ibitekerezo na Debora Kayembe kuko ibyo yavuze, yabivuze ku giti cye. Kaminuza ya Edinburgh kimwe na Loni ndetse n’indi miryango mpuzamahanga, twemera Jenoside yakorewe Abatutsi nka kimwe mu byaha byibasiye inyokomuntu kandi twamaganye twivuye inyuma abashinja kuyigiramo uruhare Guverinoma y’u Rwanda na Perezida uriho.”

Ambasaderi Busingye yavuze ko ibisubizo bya Kaminuza bidahagije yibutsa ko ’ku rubuga rusange igitekerezo cy’umuntu kidakwiye guhabwa rugari by’umwihariko iyo ari ibitekerezo byasangijwe bigamije guhakana nkana Jenoside no gukwirakwiza ibinyoma’.

Yakomeje yibutsa ko "Iyo ibitekerezo nka biriya bitangwa ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust], kuba ari igitekerezo cy’umuntu ku giti cye ntibyari kuba urwitwazo rukwiye, ndetse kaminuza yagira icyo ikora’.

Kayembe w’imyaka 46, yatangiye kuyobora Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza muri Werurwe umwaka ushize. Umwanya ariho nubwo ukomeye muri iyo Kaminuza, ufatwa nk’uw’icyubahiro kuko Kaminuza iba ifite abandi bayobozi bakuru bakurikirana umunsi ku munsi ubuzima bwayo.

Ambasaderi Busingye yavuze ko ’bigoye gutandukanya ibitekerezo bya Kayembe na Kaminuza ya Edinburg kuko umwanya ayifitemo ukomeye kandi ashobora gufata ibyemezo. Ni ho yahereye asaba ko icyifuzo cy’abanyarwanda n’inshuti zabo zababajwe n’ibitekerezo bye gikwiye guhabwa agaciro.

Ati "Bose barasaba Kaminuza ya Edinburg kutitandukanya na we gusa ahubwo ikanafata icyemezo gituma adakomeza gukongeza ibitekerezo bye bibi muri Kaminuza, no mu banyeshuri".

Yakomeje avuga ko Kayembe yakoresheje nabi umwanya afite muri Kaminuza nk’umwe mu bafata ibyemezo, agatera urujijo kuri jenoside yakorewe Abatutsi akanayihakana nta kwibaza, gutekereza cyangwa ubumuntu ashyizemo.

Ati "Ibitekerezo nka biriya byakwirakwijwe na Kayembe bitiza umurindi ihakana rya jenoside n’abayikoze bakidegembya. Imvugo zihakana ikimenyetso cy’amateka, iteza urujijo kandi ikemerera ingengabitekerezo n’ivanguramoko gukomeza kubaho".

Umwanya Kayembe arimo uha uwurimo ububasha bwo kugira ijambo mu byemezo bikomeye bifatwa na Kaminuza byose bigamije guteza imbere Kaminuza, abayigamo n’abayikoramo.

Busingye yasobanuye ko ibyatangajwe na Kayembe ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko Perezida Kagame yayoboye ingabo za FPR zabohoye igihugu ku ngoyi y’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside.

Ati "Ibyatangajwe na Kayembe byuzuye ihakana n’ipfobya rya Jenoside kandi ni ukubabaza abanyarwanda aho bari ku Isi yose no gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi".

Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe imyaka myinshi binyuze mu kwambura abatutsi ubumuntu, ivangura mu burezi no mu mirimo ndetse no mu bwicanyi bwo kuyigerageza. Leta yayiteguye ikanayishyira mu bikorwa yari yarabaswe n’urwango, ivangura rishingiye ku moko, icengezamatwara ryo kwanga abatutsi n’ibindi bikorwa bibi.

Ibi byagendanye no gukora lisiti z’imiryango y’abatutsi, gutumiza intwaro zo kubica no gutoza interahamwe kwica. Ibi bimenyetso birahari kandi n’Umuryango w’Abibumbye, inkinko, za Guverinoma n’amategeko mpuzamahanga byemeje ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Debora Kayembe avuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yize Amategeko muri Université Libre de Kinshasa.

Mu mwaka wa 2000 yinjiye mu Urugaga rw’Abavoka muri icyo gihugu. Muri Congo yakoze imirimo itandukanye. Yakoze muri Guverinoma ya Joseph Kabila nk’Umujyanama we muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.

Kayembe yasabye ko hakorwa iperereza ku bwicanyi bwakorewe Bunia muri Congo mu ntambara yiswe iya Kabiri ya Congo. Kubera ibyari bikubiyemo, byateje ibibazo muri Guverinoma ndetse bamwe bamugira inama yo guhunga.

Kayembe yageze mu Bwongereza mu mwaka wa 2005, nyuma y’imyaka ibiri ahabwa ubuhungiro. U Bwongereza bwashatse kumwirukana nyuma ariko Jack Straw wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga amurwanaho.

Kubera ko dipolome ya Kaminuza u Bwongereza butayemeraga, byabaye ngombwa ko mu 2011 yimukira muri Ecosse aho bayemeraga, we n’umuryango we bimukira mu Mujyi wa Edinburgh aho yatangiye yunganira abantu mu nkiko.

Mu 2012 yinjiye mu Nama ya Ecosse ishinzwe Impunzi nk’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi.

Mu 2016 yinjiye mu ikipe ishinzwe iby’Indimi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) no mu Rugaga Mpuzamahanga rw’Abavoka ba ICC.

Debora Kayembe yokejwe igitutu nyuma yo gukoresha amagambo ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .