Amakenga yabaye menshi ubwo mu minsi ishize Komisiyo y’Umuryango w’Ubucuruzi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), yari imaze kuburira ababirya ko harimo uburozi.
Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa mu Misiri, cyakoze isuzuma gisanga urusenda, inkoko n’imboga bya Indomie birimo uruhumbu (aflatoxin) n’imiti iterwa mu bihingwa, ku buryo bishobora kugira ingaruka ku bantu.
Rwanda FDA yafashe icyemezo cyo kuba ishyize mu kato ibyo biribwa, kugira ngo ibanze isuzume neza ubuziranenge bw’ibyo biribwa bikorwa n’uruganda Salim Wazaran Ltd rwo muri Kenya.
Yatangaje ko nyuma y’iryo sesengura, yafashe icymezo cyo kubisubiza ku isoko.
Yavuze ko iki cyemezo cyashingiwe "ku bisubizo by’isuzuma rya laboratwari ryagaragaje ko ibi biribwa bya INDOMIE byo mu bwoko bwa Indomie’s Chicken Flavour" biri ku isoko ry’u Rwanda, "byujuje ubuziranenge, ndetse ko nta aflatoxine cyangwa imyanda ikomoka ku miti yica udukoko ikoreshwa ku bihingwa, yagaragaye muri ibyo biribwa."
Yakomeje iti "Rwanda FDA iramenyesha abatumiza mu mahanga, abaranguza n’abacuruza ibiribwa; ko ibiribwa byavuzwe haruguru bikuwe mu kato kandi byemerewe gucuruzwa no gukoreshwa."
Yatangaje ko Indomie zipfuyitse muri miligarama 70 cyangwa 120, zabawe ibyangombwa, "zikaba zitateza ikibazo ku buzima bw’abantu."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!