U Rwanda rwakiriye imyitozo ya gisirikare ihuje ibihugu bya Afurika, Amerika n’u Burayi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 Kanama 2019 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziteguye kurengera abasivile aho baba bari mu kaga hirya no hino ku Isi, ibi bikaba binagaragazwa n’umubare w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bugamije kurengera ubuzima bw’abaturage.

Gen Nyamvumba yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo, ubwo yatangizaga imyitozo ihuje ingabo z’u Rwanda, iza Afurika Yunze Ubumwe, iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izaturutse mu bimwe bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ u Burayi.

Iyi myitozo izarangira tariki 29 ihuje ibihugu bigera kuri 26 n’abasirikare 1200, irarebera hamwe uko ibihugu bibungabunga amahoro byarushaho gufatanya no gutabara aho abaturage bari mu kaga kuri uyu mugabane.

Mu gutangiza iyi myitozo, Gen Nyamvumba yashimiye ingabo za Amerika ziri muri Afurika uruhare zikomeje kugira kuri uyu mugabane wa Afurika mu kugarura amahoro.

Gen Nyamvumba yagarutse ku butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buri hirya no ku Isi, avuga ko nubwo bukomeje guhura n’ingorane no kutishimirwa na bamwe, ariko ko uru ari rumwe mu rwego rwa Loni rukora neza mu kugarura amahoro.

Yagarutse ku ruhare rw’u Rwanda muri ibi bikorwa, abwira aba basirikare ko binagendanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwiteguye gukomeza gutabara abaturage aho baba bari mu kaga hirya no hino ku Isi.

Yagize ati "U Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu kugira ngo amahoro agarurwe hirya no ku Isi, iyi ni nayo mpamvu kuva mu 2004 ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur, mu 2014 nabwo zikajya gutabara muri Centrafurika."

Ati "Uyu munsi kandi u Rwanda nicyo gihugu cya kabiri mu gutanga abasirikare bari mu butumwa bwa Loni kuko rufite abarenga 5600, n’abapolisi barenga 1000."

Gen Nyamvumba yavuze ko muri ibi byumweru bibiri aba basirikare bazamara mu myitozo, bazavamo koko bafite ubushobozi bwo kurengera umusivile uri mu bibazo hirya no ku Isi.

Brig Gen Lapthe Flora, Umuyobozi mukuru wungirije w’ingabo za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika, yavuze ko iyi myitozo igamije gushaka uko ibihugu byose biri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi, byafatanya kandi buri kimwe kikigira ku kindi.

Yagize ati "Uburyo mwitabiriye iyi myitozo biragaragaza ubushake buhari bwo gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, hagendewe ku nsanganyamatsiko y’ubufatanye mu kugarura amahoro n’umutekano "

Yavuze ko muri ibi byumweru bazakomeza kwiga uko bafatanya mu kugarura amahoro kuri uyu mugabane.

Yakomeje agira ati "Aba basirikare bazarebera hamwe ubushobozi bukenewe, kwigira umwe ku wundi, harebwa niba koko biteguye guhangana n’icyahungabanya amahoro kuri uyu mugabane wa Afurika."

Brig Gen Lapthe kandi avuga ko nta gihugu na kimwe ku Isi gishobora kwifasha mu gukemura ibibazo by’umutekano ku isi, niyo cyaba Amerika.

Abasirikare 1200 nibo bari muri iyi myitozo
Iyi myitozo irimo ibihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, yatangaje ko ingabo z'u Rwanda ziteguye kurengera abasivile aho baba bari mu kaga hirya no hino ku Isi
Ibihugu 26 nibyo byitabiriye iyi myitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .