00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye impunzi z’Abanye-Congo zikabakaba ibihumbi 15 kubera intambara ya FARDC na M23

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 27 November 2024 saa 11:38
Yasuwe :

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA yatangaje ko kuva intambara ishyamiranyije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23 yatangira, u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abanye-Congo zikabakaba ibihumbi 15, zahunze iyo mirwano.

Yabitangarije mu biganiro na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri SENA y’u Rwanda kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024.

Imyaka imaze kuba ibiri impunzi ziva muri RDC zakirirwa mu nkambi ya Nkamira zigahabwa sitati y’usaba kuba impunzi mu Rwanda, ariko kubera ubushobozi buke bwayo abenshi bashyizwe mu zindi nkambi ziri hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yatangaje ko u Rwanda rufite impunzi zirenga ibihumbi 135, zirimo abakabakaba ibihumbi 15 bahageze nyuma y’uko intambara ya M23 na FARDC yubuye bakaba batarahabwa ubuhungiro.

Ati “Dufite ibihumbi 14 hafi 15 by’abantu bavuye muri DR Congo nyuma y’intambara yatangiye ya M23, abo bose ntabwo bari babona sitati y’ubuhunzi. Ni ukuvuga ko niba muri Nkamira harimo ibihumbi bine ni uko Nkamira idafite ubushobozi bwo kubacumbikira bose ku buryo twagiye tubashyira hirya no hino mu nkambi ariko bafite sitati y’usaba kuba impunzi.”

Maj. Gen. (Rtd) Murasira yavuze ko habariwemo abavuye no mu bindi bihugu abashaka ubuhunzi barenga ibihumbi 16.

Mu gihe abo mu zindi nkambi bahabwa amafaranga bakigurira ibyo bakeneye, abo mu nkambi ya Nkamira bo bahabwa amafunguro.

Inkambi ya Mahama ni yo irimo abantu benshi, icumbikiye ibihumbi 68.115. Izindi nkambi zirimo abantu benshi harimo Kiziba icumbikiye 14,350, iya Kigeme irimo 14,868, Mugombwa irimo 11,980 na ho mu nkambi ya Nyabiheke harimo 11,480.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko hari impunzi zirenga 9% ziba mu mijyi itandukanye mu gihugu babarirwa mu mu bishoboye.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi n’iryita ku Bimukira igaragaza ko abavuye mu byabo muri Repubuika Iharanira Demokarasi ya Congo yose ari miliyoni 7,2, ni ukuvuga Kinshasa n’izindi ntara zo mu Burasirazuba, hagati no mu Burengerazuba bw’igihugu.

Kugeza ku wa 30 Nzeri 2024, imibare y’abavuye mu byabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kubera ibikorwa by’amagana y’imitwe yitwaje intwaro ihakorera (harimo FARDC, umutwe w’iterabwoba w’abakoze Jenoside wa FDLR, Wazalendo) bageraga kuri 1,781,000.

Mu mezi 18 yabanjirije Nzeri 2024, abagera ku bihumbi 865 bari barahungiye mu bice by’imbere mu gihugu kubera intambara baratashye.

Kuva intambara ya M23 yubuye mu Burasirazuba bwa RDC, mu Rwanda hamaze kugera abarenga ibihumbi 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .