Iki kigo cyashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU kizakora ibijyanye no kongerera umugabane ubushobozi mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga no guhangana n’ibibazo by’ubuke bw’imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika.
Ni ikigo ibihugu icyenda byo muri Afurika byahataniye kwakira birangira u Rwanda rucyegukanye bijyanye n’uko rwashimiwe politiki zo guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda.
AMA izajya igenzura imiti yaba ikorerwa muri Afurika n’ishyirwa ku isoko ryayo, inagenzura abakora ubushakashatsi bujyanye n’imiti mu kubahiriza amabwiriza hirindwa hasohoka iyangiza.
Guverinoma y’u Rwanda yemeye gutanga ibyangombwa nkenerwa, birimo aho icyo kigo kizakorera na bimwe mu bikoresho abakozi bazakenera kugira ngo imirimo ya AMA igende neza.
Ni ku bw’izo mpamvu kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2024 Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije AMA inyubako igeretse inshuro umunani iherereye mu Kiyovu, inatanga n’imodoka 11 zigezweho zizajya zifashishwa kugira ngo abagikoreramo bose batahe mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko hari n’ibindi bizagenda bitangwa uko abakozi bazajya biyongera, akagaragaza ko AMA yari ikenewe na cyane ko ku yindi migabane ibi bigo birahari uretse Afurika yonyine itakigiraga.
Minisitiri Dr. Nsanizmana yavuze ko mbere isuzumwa ry’imiti ryakorwaga n’ibigo biri mu bihugu bya Afurika gusa hanagendewe ku mategeko yabyo.
Ati “Imiti ikorerwa muri Afurika, ihacuruzwa yose, ububushakashatsi ku miti, bizajya bisuzumwa harebwa ubuziranenge bwayo. Mbere byakorwaga n’ibihugu ubwabyo ariko rimwe na rimwe ugasanga hari ibihugu bicyiyubaka, bityo iyo miti itujuje ubuziranenge ikaba yakomeza gutembera ku mugabane. AMA izakorana n’ibigo bikora iyo mirimo muri Afurika harimo na Rwanda FDA na yo imaze iminsi yiyubaka.”
Kugira iki kigo mu Rwanda kandi bizarwungura kunguka abantu benshi barugenderera, baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, baba abaza mu bushakashatsi butandukanye, baza mu kazi gasanzwe mu nama n’ibindi bijyanye n’imiti.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubuzima muri AU, Cessouma Minata Samate, yibukije uburyo mu 2019 ubwo Covid-19 yatangiraga kuzahaza ibihugu by’Isi, babonye ko Afurika yasigaye inyuma mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti n’inkingo no kubisuzuma aho itari ifite n’ubushobozi bwo gukora iby’ibanze.
Yagaragaje ko icyo gihe Afurika yabaye iya nyuma mu kwakira inkingo na bwo nyuma y’ibyumweru bike itangira gutakaza igihe, aho yagombaga gutabwa itamaze kabiri.
Ati “Twatekereje ko dukeneye ikigo nk’iki ku mugabane nubwo igitekerezo cyari gihari kuva na mbere. Nyuma byanyuze mu nzira nyinshi zijyanye no kunoza amasezerano ya AMA no kuyemeza. Icyakora ubu tugeze ahantu heza aho ibihugu byinshi byamaze kwemeza AMA ndetse ubu tugiye gushaka Umuyobozi Mukuru, ibintu tuzasoza vuba.”
Yasobanuye uburyo u Rwanda rwatsindiye kwakira AMA, avuga ko byanyuze mu mucyo, haba ipiganwa, hashyirwaho itsinda ribizobereye ryakoze igenzura ku bihugu byari byasabye, u Rwanda ruhiga ibindi binajyanye.
Ati “Ibihugu byahatanye byose, hari ibyo byari byiyemeje gukora, ariko u Rwanda ruba igihugu cyiyemeje gukora byinshi kubirusha ngo rwakire icyicaro gikuru cya AMA. Ni yo mpamvu twageze kuri uyu mwanzuro. Ntabwo byari byoroshye, ariko byagezweho, ubu u Rwanda ni cyo gihugu kigiye kubamo icyicaro gikuru cya AMA.”
Nk’uko byagenze ku kwakira iki kigo, Cessouma Minata Samate yavuze ko ari na ko bizagenda mu gutoranya uzaba Umuyobozi Mukuru wacyo, agashimangira ko azatoranywa mu bihugu 28 byamaze kwemeza ayo masezerano, icyakora akagaragaza ko intego ari uko ibihugu byose byayemeza kuko iyo indwara ije, itareba ku byayemeje n’ikitarabyemeje.”
Biteganyijwe ko uzayobora AMA, Komisiyo ya AU izamutangaza muri Gashyantare 2025.
Muri Kamena 2023 ni bwo u Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima na AU byasinyanye amasezerano, yo kwakira AMA, nyuma y’uko u Rwanda rwemejwe ko ari rwo ruzacyakira mu 2022 mu Nama ya AU yabereye muri Zambia.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!