U Rwanda rwakiriye Ihuriro rya 13 ry’Amasoko yo muri Afurika y’Uburasirazuba

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 Mata 2021 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA), yakiriye ihuriro rya 13 ry’amasoko yo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAPF).

Iri huriro ritegerejwemo abagera kuri 300 bafite aho bahurira n’amasoko ya leta baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba no ku Isi hose, rizamara iminsi ibiri kuva ku wa 15 kugeza 16 Mata 2021, rikazabera muri Kigali Convention Centre.

Uyu mwaka iryo huriro rizatanga amahirwe ku baryitabiriye bungurane ibitekerezo ku bumenyi bw’amasoko yihutirwa mu bihe bya COVID-19 ndetse n’ingaruka yateje.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko iri huriro rizarebera hamwe ibijyanye n’amasoko yihuta yabangamiwe na Covid-19 no kurebera hamwe ibikwiye guhinduka mu mirimo yabo.

Ati “Covid-19 yabaye umusemburo w’amasoko yihutirwa. Icyorezo cyaduhatiye gufata ibyemezo runaka bitari biteganyijwe. Hamwe n’ihuriro ry’amasoko yo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAPF), tuzaganira ku bibazo by’amasoko ya Leta ndetse n’ubunararibonye kandi tuzabasha gufata imyanzuro ifatika ishobora kugira ingaruka nziza ku murimo wacu.”

The East Africa Public Procurement Forum (EAPF) ni inama iba buri mwaka guhera mu 2008, igahuriza hamwe abakora mu bijyanye no gutanga amasoko ya Leta mu bihugu bigize EAC.

Yitabirwa n’abo mu nzego za Leta, iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, amashuri n’abandi. Ni umwanya wo guhanahana ubunararibonye ku bakora mu rwego rw’imitangire y’amasoko ya Leta mu karere, harebwa imbogamizi n’ibisubizo by’ibibazo bafite.

Iri huriro ni ku nshuro ya gatatu rizaba ribereye mu Rwanda aho muri uyu mwaka rizagendera ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubunyangamugayo no kubazwa amasoko ya Leta mu gushaka ibisubizo byihuse.”

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko iri huriro rizarebera hamwe ibijyanye n’amasoko yihuta yabangamiwe na Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .