Uwo mwanya u Rwanda rwawugize muri raporo ngarukamwaka izwi nka ‘SDG-16 Index’ ikorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).
Iyo raporo ishingira ku ntego ya 16 iri muri 17 zigize Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) ishishikariza guharanira amahoro, ubutabera no kugira inzego zubatse neza.
Urutonde rukorwa muri iyo raporo rushingira ku bipimo bisuzumwa kuri izo ngingo eshatu zigize intego ya 16, hakarebwa aho ibihugu bigeze bizishyira mu bikorwa ndetse n’uburyo zigira uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Ibihugu bya Afurika bifite amanota menshi muri iyi raporo byerakana ko biri gutera intambwe ikomeye mu gutanga ubutabera, kurwanya ihohoterwa ndetse no kubaka inzego zoshoboye mu gufata ibyemezo.
Ibyo bipimo, UNDP igaragaza ko igihugu kibifite ku kigero cyiza bifasha abaturage bacyo kugira imibereho myiza, kuzamura iterambere ry’ubukungu ndetse no kureshya ishoramari.
Muri iyo raporo muri Afurika igihugu gifite amanota menshi ni Cape Verde ifite amanota 79.3%, São Tomé & Príncipe ifite amanota 78% hagakurikiraho u Rwanda rufite amanota 68%.
U Rwanda uretse kuba urwa gatatu muri Afurika ni n’urwa mbere mu Karere ndetse ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika y’Iburasizuba kiri mu icumi bya mbere muri Afurika.
Ibindi bihugu bikurikira u Rwanda kuri urwo rutonde ni Algeria, Ghana, Namibia, Botswana, Maroc, Ibirwa bya Maurice na Tunisia.
Ku rwego rw’Isi ibihugu biza imbere ni Finlande, Suède, Denmark, u Budage n’u Bufaransa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!