U Rwanda rwaje mu bihugu byabashije kugabanya malaria mu 2017

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Ugushyingo 2018 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryagaragaje ko malaria yiyongereye ku Isi mu mwaka ushize, mu gihe u Rwanda rwaje mu bihugu bike byabashije kugabanya umubare w’abafashwe n’iyi ndwara ku rwego rufatika.

Iyi raporo ya OMS yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2018, ivuga ko ku rwego mpuzamahanga, mu mwaka ushize abatuye Isi bagaragaweho malaria bageze kuri miliyoni 219 mu gihe mu 2016 bari miliyoni 217.

Iyi ndwara ikomeje guhitana ubuzima bw’abasaga 435 000 buri mwaka, aho igice kinini ari Abanyafurika.

Nibura ibihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika, abagaragayeho iyi ndwara biyongereyeho miliyoni 3.5 bitewe no kubura inzitiramubu ziteye imuti. Ibyo bihugu ni Burkina Faso, Cameroun, Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, Ghana, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Uganda na Tanzania.

Gusa raporo igaragaza ko hari ibihugu bike birimo u Rwanda byabashije gutera intambwe bikagabanya iyi ndwara.

Igira iti “U Rwanda rwagabanyije umuzigo warwo mu bijyanye na malaria, aho inshuro yagaragaye mu 2017 zagabanyutseho ibihumbi 430 ugereranyije no mu 2016, ndetse nko muri Ethiopia na Pakistan bagabanutseho abarenga ibihumbi 240 muri icyo gihe.”

Umuyobozi Mukuru wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko iyi raporo igaragaza ko imbaraga zashyirwaga mu kurwanya malaria zadindiye, ku buryo hari impungenge ko n’ibyagezweho mu gihe gishize bishobora kuyoyoka.

Gusa yavuze ko hari aho itanga icyizere ko ibihugu bimwe biri mu rugendo rwo kurandura iyi ndwara iterwa n’imibu.

Ati “Nk’urugero, ibihugu biri kugenda byegera intambwe yo kurandurandura malaria, naho ibindi nka Ethiopie, u Buhinde, Pakistan n’u Rwanda byagabanyije malaria ku rwego rufatika mu 2017."

Nubwo ariko iyi raporo igaragaza ko nk’u Buhinde bwagabanyije miliyoni eshatu (24%) ku barwayi ba malaria mu mwaka ushize, ndetse "ku nshuro ya mbere guhera mu 2011, u Rwanda rukagabanya abarwayi ba malaria ho 430 000 mu 2017 ugereranyije na 2016, ingano y’abarwaye malaria mu 2017 ari benshi inshuro zisaga 10 ugereranyje n’abayirwaye mu 2011."

Dr Tedros yavuze ko hakenewe kubakira ku byagenze neza, hakongerwa ishoramari mu kurwanya malaria kugira ngo ibihugu bibashe kugera ku ntego byihaye mu kurwanya malaria.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yabwiye IGIHE ko intambwe nziza u Rwanda rwateye yatewe n’ingamba Leta yafashe.

Ati “Leta yafashe ingamba zitandukanye zirimo gutanga inzitiramubu, gutera imiti yica imibu hamwe n’uhundi bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kuryama mu nzitiramubu iteye umuti. Hari kandi urwego rw’abajyanama b’ubuzima rudufasha cyane kurwanya iyo ndwara.”

Muri Mata 2018 nibwo u Rwanda rwiyunze muri gahunda y’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, rwo kugabanya ibibazo bishingiye kuri malaria mo kabiri mu myaka itanu iri imbere, kugeza mu 2023.

Intego za OMS kuri Malaria uhereye mu 2016 kugeza mu 2030, ni ukugabanya abarwara iyo ndwara n’abo ihitana ho 40 %, ugereranyije nuko byari bihagaze mu 2015.

Ingabo z'u Rwanda zagize uruhare mu gutera umuti wica imibu itera malaria mu gishanga no mu bihuru, mu bukangurambaga bwatangijwe muri Kamena 2018

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza