U Rwanda rwaje mu bihugu 10 ku Isi bisurwa na bamukerarugendo benshi b’Abanyamerika

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Kanama 2019 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Imibare itangwa n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga serivisi z’ingendo (International Travel Agency Network), yagaragaje ko umubare wa bamukerarugendo b’Abanyamerika basura u Rwanda biyongereye ku kigero cya 114% umwaka ku wundi.

Iki kigo cyavuze ko imibare gifite ari uko u Rwanda ruri mu bihugu 10 byagize umubare ukomeye w’ubwiyongere buri mwaka, mu gusurwa na bamukerarugendo benshi baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibindi bihugu byagize ubu bwiyongere birimo Uruguay, Malta, Romania, Puerto Rico, Misiri na Maldives.

Iki kigo cyagaragaje ko iyi mibare cyayikoreye mu bigo birenga 1000 bitanga serivisi z’ingendo, n’ibindi ibihumbi 20 byo muri Amerika ya Ruguru, Amerika y’Epfo, Caribbean, u Burayi, Aziya, Afurika n’u Burasirazuba bwo Hagati.

Ubu busesenguzi bwacyo bwagaragaje ko bamukerarugendo b’Abanyamerika biyongereye kubera ahantu bagiye mu bikorwa byo kuvumbura, gushaka aho kuruhukira, ahari icyirere cyiza n’ahantu hari umutekano uhagije.

Iri raporo isohotse mu gihe u Rwanda rukomeje kongera ibikorwa by’ubukerarugendo, bimwe muri ibi bikorwa ni uko rwongereye zimwe mu nyamanswa zisurwa nk’Inkura n’Intare muri Parike y’Akagera.

Ikinyamakuru The New Times cyavuze ko hari kandi ukongera ahantu ho kuruhukira nka hoteli ya Bisate, Amakoro Songa lodge, One and Only Nyungwe na Singita Kwitonda Logde.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB kivuga ko kirimo kongera ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye cyane ku muco, amadini n’ibindi byakurura bamukerarugendo.

U Rwanda kandi rushyize imbere kongera ubukerarugendo bushingiye mu kwakira inama.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwakira inama n’ibindi bikorwa, ni nyuma y’Umujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwaje mu bihugu 10 ku Isi bisurwa na bamukerarugendo benshi b’Abanyamerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza