WIPO yashyize u Rwanda kuri uyu mwanya binyuze muri raporo ikora buri mwaka izwi nka ‘Global Innovation Index 2022’, iba igamije kugaragaza uko ibihugu byo hirya no hino ku isi byagiye byimakaza ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya hagamijwe guteza imbere ubukungu.
Iyi raporo igaragaza ko mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse, u Rwanda arirwo ruza imbere mu kubaka ubukungu bushyira imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya. Rukurikirwa na Madagascar, Ethiopia, Uganda, Burkina Faso na Togo.
Mu cyiciro cy’ibihugu bibarizwa munsi y’ubutayu bwa Sahara u Rwanda ho rwaje ku mwanya wa cyenda, nyuma y’ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Botswana na Kenya.
Ku rwego rw’Isi u Rwanda rwaje ku mwanya wa 105, mu gihe uru rutonde ruyobowe n’u Busuwisi, bugakurikirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Suède, u Bwongereza, u Buholandi, Koreya, Singapore n’u Budage.
Mu bigenderwaho igihugu gihabwa amanota harimo urwego rw’iterambere mu by’ikoranabuhanga kigezeho, uko abantu bitabira kurikoresha ndetse n’impinduka rizana mu mibereho ndetse n’ubukungu bw’abagituye.
Zimwe mu nzego z’ikoranabuhanga zarebweho harimo ikoreshwa ry’umuyoboro mugari wa Broadband, Robots ndetse n’imodoka z’amashanyarazi, gusa ibi byose bigomba kuba bigaragaza impinduka byazanye mu mibereho n’iterambere ry’abaturage b’igihugu runaka.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize imbere ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye. Ibi byatumye mu 2017 hashyirwaho Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.
Mu nshingano zayo harimo kugira inama guverinoma, gusesengura, gukora inyigo zigamije guteza imbere ireme ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, hagamijwe ko ryinjizwa mu nzego nyinshi zirimo ubukungu, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, kubaka inganda no gukora ubushakashatsi bwo guteza imbere igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!