U Rwanda rwahumurije imfungwa z’abanya-Sierra Leone zavuze ko zatewe ubwoba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yateye utwatsi ibivugwa ko ubuzima bw’imfungwa z’abanya-Sierra Leone zirimo kurangiriza igihano mu Rwanda, bwaba buri mu kaga.

Amakuru aturuka muri Sierra Leone avuga ko imfungwa enye zikomoka muri icyo gihugu zirimo kurangiriza igihano muri gereza ya Mpanga iri mu Karere ka Nyanza, zandikiye Perezida w’urukiko rwashyiriweho kuburanisha ibyaha by’intambara byakorewe muri Sierra Leone, John Kamanda, zimugaragariza ko zifite ubwoba ku mutekano wazo.

Abanya-Sierra Leone bafungiwe mu Rwanda ni Issa Sesay na Morris Kallen bo mu mutwe witwaga RUF (Revolutionary United Front) hamwe na Santigie Borbor Khanu na Ibrahim Bazzy Kamara bo mu mutwe w’abarwanyi wa AFRC (Armed Forces Revolutionary Council). Banditse bavuga ko batewe ubwoba n’umuyobozi wa gereza bafungiwemo.

Mu baruwa izi mfungwa zanditse, zagaragajemo ibirego byinshi zivuga ko zatewe ubwoba n’umuyobozi wa gereza Michael Kamugisha, uvuga ko zishoye mu bikorwa byo guhakana jenoside.

Izi mfungwa zagaragaje ko umuyobozi wa gereza yavuze ko bazakurikiranwa mu rukiko nibiramuka bigaragaye ko bagize uruhare mu bikorwa byo guhakana jenoside.

Izi mfungwa zanditse zivuga ko umuyobozi wa gereza Kamugisha ashobora kubica nyuma yo kubashinja kwifatanya n’abanzi b’igihugu bari muri gereza.

Bati “Ntabwo tucyumva dutekanye hano. Ikibazo cyacu ubu ni uko kuva badushyira hamwe n’abanzi babo, badushyize ku rutonde rw’abanzi babo kandi bashobora kudufata mu buryo bumwe n’abanzi babo by’umwihariko Umuyobozi Kamugisha bidasubirwaho yashimangiye ko imbunda ziremereye z’u Rwanda zitunze ku mitwe yacu”.

Minisitiri Busingye yabwiye itangazamakuru ko ibyatangajwe n’izi mfungwa zoherejwe mu Rwanda mu 2009 ari ibinyoma, yongeraho ko mu myaka yashize bakunze gutanga ibirego bigakorwaho iperereza bikaza kugaragara ko atari ukuri.

Ati “U Rwanda rukurikiza amabwiriza mpuzamahanga agendanye n’izi mfungwa uko ameze kose. Uburenganzira bwabo bwose burubahirizwa”.

Yakomeje agira ati “Niba bagiye mu bikorwa bitubahirije amategeko nko guhakana Jenoside, bizakemurwa hagendewe ku masezerano mpuzamahanga n’andi mategeko abigenga”.

Izi mfungwa zivuga ko Kamugisha yazitumije mu biro bye nyuma y’ubwumvikane buke bwari bwabaye hagati ya babiri muri zo; Ibrahim Bazzy na Santigie Khanu, agamije kubunga no guhosha uwo mwuka mubi.

Gusa ngo abo bombi baburiwe ko ibirego by’uko baba bakorana n’abahakana jenoside muri gereza nibigaragara ko ari ukuri bazakurikiranwa bigendanye n’icyo amategeko ateganya.

Ibi nibyo izi mfungwa zuririyeho zivuga ko ubuzima bwazo buri mu kaga kuko abayobozi ba gereza mu Rwanda bafite imbaraga kandi bashobora gukora icyo ari cyo cyose.

Minisitiri Busingye yahakanye ko haba hari iterabwoba iryo ari ryo ryose ryashyizwe ku mfungwa z’abanya-Sierra Leone, ashimangira ko baburiwe kwitwara neza ntibahonyore amategeko y’igihugu cyabakiriye. Gusa ariko yavuze ko bazakurikirana iki kibazo.

Ati “Mbere izi mfungwa zatanze ibirego biteye isoni bikorwaho iperereza bigaragara nta shingiro bifite. Bazakomeza kubaho batekanye kandi barinzwe nk’uko bisanzwe”.

Umuvugizi w’urukiko rwashyiriweho Sierra Leone, Peter Andersen, yahamirije kimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko urukiko rwakiriye ibi birego by’izi mfungwa.

Si ubwa mbere izi mfungwa zahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu zivugwaho guhimba ibirego by’ibinyoma.

Mu Ugushyingo 2011, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwanyomoje amakuru y’uko izi mfungwa zifatwa nabi, rushimangira ko zitabwaho birenze uko izindi mfungwa bigenda.

Icyo gihe zavugaga ko zidahabwa indyo nziza ndetse zangiwe uburenganzira bwo gutera akabariro, gusa u Rwanda rwashimangiye ko bahabwa buri cyose bemerewe nk’uko biri mu masezerano yo kubohereza mu Rwanda.

Mu masezerano, urukiko rwashyiriweho Sierra Leone ni rwo rugomba kubitaho ku bijyanye no kurya, itumanaho, ndetse n’ubuvuzi bwihariye. Abafite abagore muri bo buri mezi atandatu baza kubasura maze bakidagadurana.

Mu 2009 nibwo imfungwa umunani zo muri Sierra Leone zoherejwe kurangiriza ibihano mu Rwanda, batatu muri bo bamaze kurekurwa, undi witwa Augustine Gbao, nawe yemerewe kurekurwa n’urukiko ariko kubera Coronavirus ntarabasha gusubira iwabo. Abandi bane baracyarangiza ibihano byabo.

Minisitiri Busingye yaburiye ababereyemo leta amafaranga banze kuyishyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .