U Rwanda rwahombye miliyari 76 Frw nyuma y’inama 70 zasubitswe kubera COVID-19

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda yahombye agera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Leta Zunze za Amerika, akabakaba miliyari 76 mu mafaranga y’u Rwanda bitewe n’inama 70 zagombaga kubera mu gihugu zasubitswe kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020 mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi cyagarutse ku bikorwa bya Guverinoma byerekeranye n’ingamba zo gukumira no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ubukerarugendo buri mu nzego zagizweho ingaruka na COVID-19 bitewe n’’ihagarikwa ry’ibikorwa bihuza abantu benshi n’ifungwa ry’ingendo mpuzamahanga.

Yagize ati “Ingaruka mu rwego rw’ubukerarugendo zatangiye kugaragara muri Werurwe 2020, ubwo ubukerarugendo bwagabanutse ku kigero cya 54%.’’

Muri Mata, Gicurasi na Kamena, umubare wa ba mukerarugendo n’amafaranga binjiza byagabanutse ku kigero cya 99%, bivuze ko nta bukerarugendo bwabaye.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko hagati ya Mutarama na Kamena, Ubukerarugendo bwahombye 58%.

Yakomeje ati “Kuva muri Werurwe 2020 kugeza uyu munsi hamaze gusubikwa inama 70 zashoboraga kubera mu Rwanda, kuko icyorezo cyiyongereye. Bimaze gutera igihombo kigera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyari 76 Frw.’’

Kuva ku wa 17 Kamena ubwo hasubukurwaga ibikorwa by’ubukerarugendo kugeza ku wa 15 Nyakanga 2020, abantu 1176 bamaze gusura ahantu nyaburanga muri za pariki z’igihugu mu gihe abashyitsi basaga 3000 bamaze kwakirwa no gucumbikirwa ahantu hanyuranye mu gihe muri Kamena 2020 hakozwe inama 50.

Mu nama zasubitswe muri icyo gihe harimo n’iyagombaga guhuza ibihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha Icyongereza ‘Commonwealth’ izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting) yari iteganyijwe hagati ya tariki 22 na 27 Kamena 2020.

Coronavirus yahungabanyije iterambere ry’inzego zitandukanye ndetse byatumye ubukungu bwari kuzamuka ku kigero cya 8%, burimo kuzamuka kuri 2%.

Ihagarikwa ry’ingendo z’indege ryahombeje igihugu arenga miliyari 8 Frw. Mu 2019/2020 mu Rwanda hari hateganyijwe ingendo z’indege ibihumbi 27 ariko hakozwe ibihumbi 22 gusa.

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye mu kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Coronavirus. Ibi byatumye ishyiraho IkigegaNzahurabukungu cyiswe ‘Economic Recovery Fund’ cyashyizweho ku wa 8 Kamena gitangirana miliyoni 100$ aho biteganyijwe ko kizamara imyaka ine kikazashyirwamo arenga miliyoni $200.

Mu ngengo y’imari yacyo, amahoteli yagenewe miliyari 50 Frw, ibigo binini bigenerwa miliyari 30 Frw, ibigo bito n’ibiciriritse bigenerwa miliyari 15 Frw.

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.

Kwakira inama ni rumwe mu nzego u Rwanda rwinjizagamo amafaranga menshi, kuko nko guhera muri Nyakanga 2018 kugeza muri Gashyantare 2019, u Rwanda rwari rumaze kwinjiza miliyoni $52.

Inyubako ya Kigali Convention Centre (KCC) iri mu zigezweho zakira Inama Mpuzamahanga zikomeye zibera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .