U Rwanda rwahiriwe no kubaka iterambere ry’umuryango rihereye mu bato-Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Werurwe 2019 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko iterambere ry’umugore n’igihugu rikwiye kujyana no kuzirikana uruhare rw’umwana w’umukobwa mu kubaka umuryango utekanye nk’ishingiro ry’igihugu.

Ni ubutumwa yatangiye mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore byizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Nyamasheke ku wa 8 Werurwe 2019.

Ibi birori byabereye ku kibuga kiri mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano hafi y’Ibigabiro by’Umwami Rwabugiri n’Ikiyaga cya Kivu.

Byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za leta, barimo Ambasaderi Nyirahabimana Solina, uyobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango; Minisitiri Anastase Shyaka w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (ONE UN), Fodé Ndiaye; Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Dr Bayisenge Jeannette n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abana b’abakobwa bakwiye kuzirikanwa mu cyerekezo cyo kubaka Umunyarwanda ushoboye, ubayeho neza kandi utekanye.

Yagize ati ‘‘U Rwanda rwagize amahirwe yo kubaka iterambere ry’umuryango rihereye mu bato. Umuryango utekanye uba ufite imibereho myiza, ni uwateguwe kandi ukitegura kubana neza. Ni umuryango abawugize basobanukirwa ko u Rwanda ruhera muri bo. Ugafata icyemezo cyo kubyara abo ushoboye kurera, bazashobora kwitabwaho n’igihugu.’’

Yakomeje avuga ko umuryango mwiza ari ‘‘Usobanukiwe akamaro ko guha agaciro umwana w’umukobwa. Ntitwakwizihiza umugore ngo ntituvuge umwana w’umukobwa kuko ari we uzavamo inkingi y’umuryango. Uyu ni umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bibangamiye abana b’abakobwa, bikanashakirwa umuti.’’

Ibi birori byanahuriranye no gutangiza ubukangurambaga bwa Imbuto Foundation bwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, ahahembwe abakobwa 27 batsinze ibizamini bisoza ibyiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu.

Nubuhoro Pax Aggrippine utuye mu Murenge wa Kagano uri mu bahembwe yakanguriye bagenzi be kwiha intego mu buzima.

Yagize ati “Uko abana b’Inkubito z’Icyeza bahembwaga nanjye narakoze cyane ngera ku nzozi zanjye. Mugire ubuzima bufite intego kandi mwirinde ababashuka. Ndashimira Madamu Jeannette Kagame uko mukomeza kwita ku burezi bw’umukobwa.’’

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame yabwiye Inkubito z’Icyeza ko amanota meza babonye bayakesha kwiga cyane. Yabibukije kandi gukorana umwete kandi bakongera ubumenyi banakomeza kubera bagenzi babo urugero rwiza.’’

Yibukije ko umuryango ukwiye gufata iya mbere mu gushaka umuti ku bibazo biwubangamiye birimo abangavu baterwa inda, ikibazo cy’ isuku nke, imirire mibi n’amakimbirane yo mu ngo.

Yakomeje agira ati “Dufatanye gushaka umuti urambye w’iki kibazo. Twite ku biganiro bihabwa abasore n’inkumi bagiye gushyingirwa ngo bategurwe neza kandi babyarire mu muryango utekanye. Umuryango ni wo rerero rya mbere ryigisha gukunda igihugu ngo dukomeze kuba mu gihugu cyiza n’umuryango utekanye.’’

Umuryango wa Ngirabakunzi James na Nyirababonampoze Jeannine bamaranye imyaka 15 babana watanze ubuhamya ushimangira uko urukundo rwababereye umusingi wo kurambana no gutera imbere.

Ngirabakunzi yabwiye abagabo ko abagore bafite ubushobozi bakwiye guhabwa umwanya mu iterambere ry’umuryango.

Yagize ati “Umugore wanjye yanyemereye kujya kwiga nkuze, ntiyita ku mabwire y’abavugaga ko nzamuca inyuma ninsoza amasomo. Mu muryango turicarana tukavuga ku bigenda neza, uwakoze neza tukamushimira, uwakoze nabi tukamunenga. Ntiduhishanya ku bijyanye n’umutungo. Twashinze urugo dukennye, ubu dufite ibiti by’ikawa 400 n’imirima 15 n’amatungo adufasha kuyihinga.’’

Abandi bitabiriye umunsi w’abagore barimo Umuyobozi wa One UN Rwanda, Fodé Ndiaye, wavuze ko ubusumbane mu bagore n’abagabo ari imbogamizi ku iterambere rirambye.

Ati “Abagabo n’abagore bakwiye gutera imbere mu buryo bungana. Aho impinduka zitangirira harazwi. Bitangirira mu kubaha uburenganzira bw’abagore no gushyira mu bikorwa imyanzuro yiyemejwe haba ku rwego mpuzamahanga, akarere n’igihugu no kongerera abagore ubushobozi.’’

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina yashimangiye ko iyo umugore n’umugabo bashyize hamwe biteza imbere umuryango n’igihugu.

Ati “Inzego zisigasira zikanashyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire zarubatswe. Tumaze kubona aho igihugu kigana twasanze ba mutima w’urugo bakeneye kongera imbaraga n’ubushake mu kurwana n’ibibazo byugarije umuryango ngo umuntu akurire ahantu heza.’’

Yavuze ko nubwo hari ibyagezweho hakiri ibibazo bikwiriye gushakirwa ibisubizo.

Ati “Tugomba guhagarara tukisuzuma, tukareba gahunda zimaze imyaka 25 zo guteza imbere uburinganire uruhare zagize. Ni izihe mbaraga zikenewe mu kugana mu cyerekezo 2050? Tugomba gufatana urunana mu gukemura ibibazo byafasha kugana mu cyerekezo ngo umuryango tuwusigasire.’’

Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Dufatane Urunana twubake umuryango utekanye.’’ Ni ku nshuro ya 44 wizihirijwe ku butaka bw’u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rwahiriwe no kubaka iterambere ry'umuryango rihereye mu bato

Amafoto: Himbaza Pacifique

Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza