Coffee Europe Expo iri kubera i Warsaw muri Pologne. Ni imurikagurisha rihuza abari mu ruhererekane rwo gutunganya ikawa, ndetse n’ikoranabuhanga rikoreshwa muri uru rwego.
Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 10, gusa ni ubwa mbere u Rwanda ruryitabiriye.
Iry’uyu mwaka rizamara iminsi ibiri kugeza ku wa 29 Gicurasi 2025. Ryitabiriwe n’abantu 6000 bo mu bihugu 15.
Abarenga 100 barimo n’Abanyarwanda ni bo bari kumurika ubwiza bw’ikawa bafite. Ni igikorwa kiri kubera ku buso bwa meterokare 15000.
Abitabiriye barimo abafite ibigo bicuruza ikawa, abayobozi batandukanye, abahagarariye amahoteli na ‘restaurants’ zigezweho, abahanga mu gukora ikawa, abayigemura, abayitumiza cyangwa bakayohereza mu mahanga n’abakora ibikoresho byifashishwa mu kuyitunganya.
Uretse abamurika, iri huriro ry’abatunganya ikawa rizagaragaramo bimwe mu bikoresho bigezweho byifashishwa mu guteza imbere icyo kinyobwa, no kugena ahazaza hacyo bigizwemo uruhare n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ni amahirwe akomeye ku Rwanda by’umwihariko nk’igihugu kimenyerewe ku kugira ikawa ihiga izindi.
Biteganyijwe ko ruzagaragaza ibyo rukora, ubufatanye n’abantu b’ingenzi bari guteza imbere ibyo bikorwa, no gufasha Abanyarwanda kwagura ibikorwa.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase, yavuze nta ko bisa kubona u Rwanda rwahawe umwanya w’icyubahiro muri iryo murikabikorwa, yemeza ko ari rwo rwari umushyitsi mukuru.
Ati “Ni ikimeyetso gikomeye cy’uburyo u Rwanda ruhabwa agaciro muri iki gihugu. [...] Ni ikimenyetso cy’uko iki gihugu cyitaye ku byo dukorana na cyo ndetse ko kibona u Rwanda nk’igihugu kibakirana na yombi ndetse kigashishikariza abacuruzi bacyo kukigana.”
Prof Shyaka yavuze kandi ko bagaragaje uburyo abashoramari batangariye u Rwanda ku bijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho, banagaragaza ko bazanatumira Abanyarwanda mu bindi bikorwa biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), ku muhate wacyo mu gushakira Abanyarwanda by’umwihariko abikorera, amasoko n’abafatanyabikorwa bashya.
Coffee Europe Expo yabereye mu kigo kizwi nka Ptak Warsaw Expo. Gifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 143 imbere mu nzu n’ubundi bwo hanze bungana na metero kare ibihumbi 500, kikakira ibirori 70 buri mwaka byitabirwa n’abarenga miliyoni baba baje gusura n’abamurika ibikorwa bitandukanye barenga 7000 buri mwaka.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Ptak Warsaw Expo, Tomasz Szypuła yagaragaje ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’icyubahiro muri Coffee Europe Expo.
Ati “Bigaragaza ugushyigikirana n’ubufatanye no guteza imbere ibikorwa by’Abanyarwanda muri Pologne n’iby’Abanya-Pologne mu Rwanda.”
Yavuze ko Ptak Warsaw Expo izakomeza gutumira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye mu guteza imbere ubucuruzi bwarwo n’ibyo rwohereza mu mahanga, no guteza imbere ibindi bikorwa by’u Rwanda muri Pologne no mu gace k’u Burayi bwo Hagati.
Yasabye kandi nka Ptak Warsaw Expo basaba Ambasaderi Shyaka gusinya amasezerano agena ubufatanye bw’ibihugu byombi haba mu bicuruzi n’ishoramari mu bihe biri imbere.
Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa bifite isoko rinini kuko mu 2024 ryabarirwaga agaciro ka miliyari 245$. Biteganywa ko abarenga miliyari banywa ikawa buri munsi, bakanywa byibuze udukombe miliyari 2,25.
Abayicuruje bakinjiza arenga miliyari 54$ ku mwaka, bigateganywa ko azagera kuri miliyari 78$ mu 2028.
U Rwanda na rwo rwakomeje guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga aho mu 2023/2024 byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$.
Byari byiganjemo ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.




















Igice cya kabiri cyaranze gusura ’stand’ y’u Rwanda























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!