U Rwanda rwahawe kwakira ubunyamabanga bw’ihuriro ry’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwahawe kwakira ubunyamabanga bw’ihuriro ry’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba, East Africa Tourism Platform (EATP), rihuriza hamwe abikorera muri aka karere hagamijwe guteza imbere uru rwego.

Ni ihuriro ryatangijwe n’ikigo Trade Mark EastAfrica mu 2011, rigamije guteza imbere Afurika y’Iburasirazuba nk’ahantu ushobora gusura icyarimwe.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri mu buryo bw’ikoranabuhanga, byemejwe ko u Rwanda rugiye kwakira ubunyamabanga bwa EATP bwari bumaze imyaka umunani muri Kenya. Muri iyo nama hanareberwaga hamwe icyo ibihugu byabashije gukora muri ibi bihe mu gufasha ubukerarugendo, n’amahirwe ahari yakoreshwa mu kuzahura uru rwego mu karere.

U Rwanda ruhawe ubu bunyamabanga mu gihe ubukerarugendo buri mu bihe bikomeye bitewe n’icyorezo cya COVID-19, aho ingendo z’indege zahagaritswe ndetse ibihugu bifunga imipaka mu gukumira icyo cyorezo.

Ibihugu bimwe bitangiye gufungura, aho nk’u Rwanda rwakomoreye ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, n’abanyamahanga bagenda n’indege zihariye.

Umuyobozi Ushinzwe kugenzura ibijyanye n’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, Emmanuel Nsabimana, yavuze ko ubukerarugendo ari urwego rukomeye mu Rwanda, kuko ari rwo rwinjizaga amadevize menshi.

Rwari rwihariye 44% by’urwego rwa serivisi, rukanatanga imirimo igera ku 8% idashamikiye ku buhinzi. Ni urwego kandi rutanga 3 ku ijana mu musaruro mbumbe w’igihugu, ndetse bikagera ku 10 ku ijana hiyongereyeho n’ibirushamikiyeho.

Yakomeje ati “Bivuze ko twahungabanye cyane ubwo COVID-19 yahageraga. Hari imirimo yahagaze kuko abakozi benshi barahagaritswe benshi bahabwa amezi atatu, nibura 82% by’imirimo muri uru rwego yarahagaritswe, twizera ko nibisubukurwa benshi bazasubira mu mirimo nubwo hari abashobora guhagarikwa burundu.”

“Mu bufatanye n’abikorera mu bukerrugendo, muri Werurwe twavugaga ko habaye igihombo kigera kuri miliyari 35 Frw ku rwego rwo kwakira abantu, kandi ni ibigo bike twarebyeho bigera kuri 207 byiganjemo hoteli, mu banyamuryango basaga 1000.”

Yavuze ko bigaragara ko uretse gutakaza imirimo, hari n’ibibazo byatumye uru rwego rubura amafaranga yo gukoresha, ku buryo ruri mu nzego guverinoma yemeye gushyiramo amafaranga ngo rubashe kuzahuka.

Pearl Hoareau Kakooza uyobora Ihuriro ry’abakora mu bukerarugendo muri Uganda, yavuze ko mu mwaka ushize bagize abashyitsi miliyoni 1.5, ikigo gishinzwe ubukerarugendo kikaba cyari cyahawe inshingano zo gukuba kabiri uwo mubare bitarenze uyu mwaka wa 2020, ariko ntabwo bigishobotse.

Ati “Twabaye urwego rwa mbere rwagannye Guverinoma muri Mata dusaba inkunga ubwo twatangiraga kubona ingaruka COVID-19 irimo kugera ku rwego rwacu, abajya mu mahoteli bari hasi cyane, abakorana n’ibigo by’ubukerarugendo bari zeru.”

Yagaragaje ko Kenya yemeje ko muri Nyakanga izafungura imipaka ku bukerarugendo, Tanzania yarafunguye kimwe n’u Rwanda, ariko bo igihugu nta cyemezo kirabifataho. Ni ibintu ngo bibangamye kuko ubundi mukerarugendo yashoboraga guhabwa viza agasura ibihugu bya EAC icyarimwe.

Yavuze ko icyo barimo gusaba ari uko mu gihe ubucuruzi bwakomeje gukorwa bwambukiranya imipaka, binakenewe ko mu gihe kiri imbere ubukerarugendo mu karere nabwo bwakomorerwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abakora mu bukerarugendo muri Tanzania, Richard Rugimbana, yavuze ko uru rwego rwahungabanye mu gihe mu mwaka washize bagize abakerarugendo miliyoni 1.5, uru rwego rwinjiriza igihugu miliyari $2.6.

Ati “Twatekerezaga ko COVID wenda izarangira mu mezi make, ariko birasa n’aho tuzabana nayo igihe kirekire, ahubwo n ukugira uburyo tubyitwaramo.”

Yavuze ko Minisiteri y’ubuzima n’izishinzwe ubukerarugendo zicaye zikarebera hamwe uburyo ubukerarugendo bwakorwa mu buryo butekanye ariko bugafungurwa, harebwa guhera ku kibuga cy’indege umuntu ahageze, uburyo atwarwa n’aho kurara.

Yavuze ko nko kuri pariki ya Serengeti hashyizwe ivuriro n’imbangukiragutabara byakwitabazwa umuntu agize uburwayi, mu mijyi naho hashyirwa amavuriro yafasha abantu bagira uburwayi.

Yakomeje ati “Kubera ko ariko muri Tanzania hatigeze hafungwa ibikorwa n’ingendo, byaroroshye kugira ngo tuganire n’inzego zose bireba.”

Umuyobozi Mushya wa EATP, Fred Odek, avuga ko nka Kenya yo itarafungura ubukerarugendo, ku buryo urwego rw’ubukerarugendo rukiri mu bihe bikomeye.

Yavuze ko mu mpungenge basigaranye, ari ukumenya niba ibihugu bizashyiraho amabwiriza amwe mu kwemerera abantu kwinjira mu gihugu, mu buryo ibihugu bizafatanya mu kwakira ba mukerarugendo nta nkomyi.

Yakomeje ati “Mu makuru maze kubona ni uko nibafungura ubukerarugendo, umuntu azaba akeneye kwerekana icyemezo cy’uko yapimwe Covid-19. Niba kimara iminsi 14, kandi mukerarugendo akaba azajya mu kindi gihugu, twavuga ko ubwo buryo buzaba buhuriweho n’ahandi? Ikindi niba nka mukerarugendo ugiye mu Rwanda adasabwa icyemezo ko yapimwe, ntabwo azinjira muri Kenya kuko ho baragisaba.”

Iki cyemezo ariko mu Rwanda kirasabwa ndetse umuntu uhageze arongera agapimwa, ahubwo muri Tanzania ho ntabwo ari ngombwa.

Umuyobozi mukuru muri Trade Mark EastAfrica, Waturi Matu, yashimye iri huriro ku musanzu ritanga mu kumenyekanisha aka karere nk’icyerekezo kimwe cy’ubukerarugendo.

Yavuze ko bijyanye n’ibihe ubukerarugendo burimo, ari igihe cyo kugira ngo harusheho koroshywa uburyo viza z’ubukerarugendo muri aka karere zibonekamo, Tanzania ikemerera abaturanyi kwinjira bakoresha indangamuntu, ibigo bigafatanyiriza hamwe mu kumenyekanisha ubukerarugendo ndetse bikavugurura uburyo byegera abakiliya, bibamenyesha ibyiza biboneka iwabo.

Yakomeje ati “Ni nk’ibyo u Rwanda rurimo gukorana n’ikipe yo mu Bwongereza, watekereza nk’umubare w’abantu baba barimo kureba shampiyona y’u Bwongereza n’ukuntu ubwo buryo bwari burimo kubaha umusaruro.”

Yavuze ko ibihugu bikwiye kwibanda ku bukerarugendo b’imbere mu bihugu ndetse ibiciro byabwo bikagabanywa, kuko bimaze kugaragara ko nubwo indege zazasubukura ingendo vuba, abagenzi bazagabanuka mu kwirinda ko begerana, ibintu byazatuma n’igiciro ku bemererwa kujya mu ndege kizamuka cyane.

Abanyarwanda batatu banashyizwe mu nama y’ubuyobozi ya EATP barimo Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerargendo, Aimable Rutagarama, umuyobozi nshingwabikorwa w’urwego rw’ubukerraugendo mu rugaga rw’abikorera (PSF), Frank Mugisha na Bonita Mutoni uyobora ishyirahamwe ry’ibigo bifasha ba mukerarugendo.

Trademark East Africa yanatangaje inkunga ya $250,000 (asaga miliyoni 230 Frw) mu gushyigikira ibikorwa by’urwo rwego, ubuvugizi no kongera ubushobozi.

Gusura ingagi ni kimwe mu bikorwa by'ubukerarugendo bituma benshi basura u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .