U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Mutarama 2019 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 115 z’amayero, abarirwa muri miliyari 116 Frw, azakoreshwa mu mushinga mugari wo gukwirakwiza amazi meza mu gihugu.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Afdb mu Rwanda, Martha Phiri kuri uyu wa 16 Mutarama 2019.

Ni inguzanyo y’inyongera kuri miliyoni €146.9 yatanzwe mu cyiciro cya mbere mu 2018 mu mushinga uhagaze miliyoni €261.9.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko inguzanyo u Rwanda rwahawe ingana na miliyoni €114, 2 z’inguzanyo n’inkunga y’ibihumbi €800.

Yagize ati “Ni inguzanyo izafasha mu ntego yacu yo kugeza amazi mu ngo zose nkuko biri muri gahunda za Guverinoma z’iterambere mu 2024.’’

Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda, Martha Phiri, yavuze ko isinywa ry’amasezerano rishimangira imikoranire ku mpandr zombi.

Yagize ati “Iyi nguzanyo irongera ubufasha banki itanga mu rwego rw’amazi n’isukura mu Rwanda ho miliyoni €282. Ni ikimenyetso kigaragaza icyifuzo n’umuhate wacu mu gufasha u Rwanda mu ntego zarwo zo kugera ku iterambere ry’imibereho n’ubukungu bw’abarutuye.’’

Inguzanyo yatanzwe izifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo by’amazi mu turere 15 turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Bugesera, Ruhango, Nyanza, Muhanga, Ngororero, Kamonyi, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Karongi na Rutsiro.

Abagerwaho amazi muri utu duce bari hagati ya 9% na 79%, ku mpuzandengo ya 45%, ifatwa nk’igipimo kiri hasi y’icyo ku rwego rw’igihugu cya 85%.

Izanafasha kandi mu ishyirwaho ry’ibikorwa bifasha mu isukura mu bigo 10 no kongerera ubushobozi imiyoboro y’amazi mu byaro.

Iyi nguzanyo izafasha abantu miliyoni 1.5 barimo ibihumbi 700 bo mu mijyi yiyubaka no mu byaro kugerwaho na serivisi nziza z’amazi.

Ni inguzanyo ihendutse izishyurwa mu myaka 25, irimo umunani yasonewe, ku nyungu ya 1.65%.

Uyu mushinga wose uzarangira muri Kamena 2023 biteganyijwe ko uzasozwa, abagera kuri miliyoni 5.4 bawungukiyemo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Muzola Aimé, yavuze ko inguzanyo yatanzwe izakoreshwa mu mishinga umunani yagutse.

Yagize ati “Igice cya mbere cy’inguzanyo yatanzwe mu 2018 cyakoreshejwe mu kwagura imiyoboro y’amazi mu mijyi. Icya kabiri kizakoreshwa cyane mu byaro.’’

Wasac irateganya kubaka inganda zitunganya amazi i Nyagatare, Gatsibo, uruzubakwa ku Kiyaga cya Sake kizahaza Ngoma na Rwamagana; gufata amazi ava i Mutobo ajyanwa Musanze na Nyabihu.

Muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) ya 2017-2014, u Rwanda rwiyemeje ko mu myaka irindwi abaturage bose, ibigo nderabuzima, amashuri na sosiyete z’ubucuruzi zizagerwaho na serivisi z’amazi n’isukura ku 100%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Martha Phiri, ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ifasha u Rwanda mu bijyanye n’Amazi n’Isukura, Ubwikorezi, Ingufu, Ubuhinzi n’Iterambere ry’Urwego rw’Abikorera
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda mu guhaza Abanyarwanda bagerwaho n'amazi meza
Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Martha Phiri, yavuze ko bazakomeza gushyigikira icyerekezi cy'u Rwanda mu gukwirakwiza serivisi z'amazi n'isukura mu baturage
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Muzola Aimé, yavuze ko Abanyarwanda bagerwaho n'amazi meza ari 83%. Babarwa k'ushobora kubona amazi muri metero 200 mu mujyi na 500 mu cyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza