U Rwanda mu bihugu byemeje amabwiriza mashya y’umutekano n’isuku mu ngendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Akanama Mpuzamahanga kita ku bukerarugendo n’ingendo (WTTC), kashyize u Rwanda, Dubai na Indonesia, mu bihugu bishobora gukorerwamo ingendo kuko rwemeje amabwiriza mpuzamahanga y’umutekano n’isuku aka kanama gaherutse gushyiraho.

WTTC yatangije amabwiriza rusange y’isuku n’umutekano mu ngendo. Ibihugu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bizajya byiyemeza kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima n’isuku, bitume umugenzi akora urugendo atekanye.

Amahoteli, restaurant, sosiyete z’indege, abatwara abantu mu bwato, abayobora ba mukerarugendo, abatwara abantu ndetse no ku bibuga by’indege, bazajya bakoresha iki kirango mu gihe bashyize mu bikorwa amabwiriza yashyizweho na WTTC.

Mu byo amabwiriza 17 ya WTTC ateganya harimo kugira inzego z’ubuzima zikora neza, isukura, uburyo bwo kwica udukoko dutera indwara, guhana intera ndetse n’uburyo bwo kurinda umutekano bushoboka.

Hari ukugira ingamba zo kugabanya uguhura hagati y’abakozi n’abashyitsi binyuze mu bisubizo bitandukanye aho bishoboka, gukoresha ikoranabuhanga nko mu kwishyurana, kwerekana ibicuruzwa na serivisi zihari hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Amabwiriza ya WTTC ateganya kandi ko ibihugu n’abakora ubucuruzi mu by’ingendo n’ubukerarugendo bashyiraho uburyo bwo gusaba [booking] mu buryo bw’ikoranabuhanga, gushyiraho uburyo bwo kwirinda ku bakozi ndetse n’abashyitsi yaba ku buntu cyangwa ku kiguzi.

Hari kandi gushyiraho ko abagenzi bambara udupfukamunwa mu gihe bari mu ruhame mu buryo bwose bwo gutwara abantu cyangwa bari mu nama no gusaba abagenzi guhana intera no gukaraba intoki kenshi n’ayandi.

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Ushinzwe Ubukerarugendo, Belise Kariza, yavuze ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari ubuzima n’imibereho myiza y’abarusura.

Yavuze ko nka kimwe mu bihugu bitatu bifite ingagi zo mu birunga zisigaye hake ku Isi ndetse n’izindi nyamaswa, igishyizwe imbere ari ukuzirinda.

Ati “Gushyiraho amabwiriza n’ikirango cy’umutekano w’ingendo ku Isi, ni intambwe ikomeye mu kongera gufungura ubukerarugendo ku Isi kandi u Rwanda rutewe ishema no kwemeza aya mabwiriza mpuzamahanga”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimiye guha ikaze abakerarugendo barusura ngo baryoherwe n’ibyiza birimo inyamaswa nini eshanu ari zo intare, ingwe, inzovu, inkura n’imbogo ndetse no kwishimira ibyiza nyaburanga n’umuco warwo.

Umuyobozi wa WTTC, Gloria Guevara, yavuze ko amabwiriza mashya yo gukora ingendo mu mutekano arimo kugera ku ntego cyane kandi bishimiye kubona ibihugu bizwi cyane mu gukorerwamo ingendo biyemeza.

Ati “Kugera ku ntego kw’amabwiriza ya WTTC ku mutekano w’ingendo, kurerekana akamaro kayo atari ku bihugu n’ahantu runaka hasurwa gusa, ahubwo cyane cyane no ku bagenzi ndetse no kuri miliyoni 330 z’abantu ku Isi yose bakora cyangwa batunzwe n’ubukerarugendo”.

Kuva tariki ya 1 Kanama 2020, u Rwanda ruzongera gufungura ingendo zose z’indege, nyuma y’uko zari zafunzwe muri Werurwe uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abagenzi, abatwara indege n’abakozi, bagomba gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’ayatanzwe n’ Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’indege za gisivili (ICAO).

Abagenzi bose barimo n’abanyura mu gihugu bakomeza ahandi, bazajya basabwa kwerekana icyemezo cy’uko bapimwe Coronavirus na Laboratwari zibyemerewe ibisubizo bikerekana ko batanduye, nibura amasaha 72 mbere y’uko bagera mu Rwanda.

Umugenzi ugeze mu gihugu agomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’andi yashyizweho ku bakerarugendo basura za Pariki n’ahandi hantu nyaburanga.

Abagenzi kandi bagomba kubahiriza amabwiriza atandukanye arimo ajyanye no guhana intera, kudakorakora ahantu hatandukanye, kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga, kwerekana icyemezo bapimiweho Coronavirus ndetse no kugenda n’imodoka [taxi] zibifitiye uruhushya.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Kamena 2020 niyo yemeje isubukurwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo harimo ko ubukerarugendo bwo mu gihugu na mpuzamahanga ku bashyitsi binjiye mu Rwanda mu ndege zihariye (charter flights) baba abantu ku giti cyabo cyangwa abari mu matsinda bwemewe.

Ubusanzwe ba mukerarugendo bavuye hanze nk’abemererwa gusura ingagi mu Birunga ni abisuzumishije bagasangwa nta Coronavirus bafite. Iyo bageze mu Kinigi babanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa bakifashisha umuti usukura intoki (hand sanitizer). Bapimwa umuriro ndetse bagategekwa kwambara agapfukamunwa nk’ibwirizwa ry’ibanze mbere yo kujya kureba ingagi.

Kuva tariki 1 Kanama 2020 ingendo z'indege zose zizasubukurwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .