U Rwanda rwahawe igihembo cyo kugeza serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ubwiteganyirize (ISSA), ryahaye u Rwanda igihembo cy’indashyikirwa kubera ibikorwa bidasanzwe rwakoze mu bijyanye no kugeza serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose.

Iki gihembo kikaba cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’ubwiteganyirize yaberaga i Bruxelles mu Bubiligi, gishyikirizwa Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Rugira Amandin n’Umuyobozi wungirije wa RSSB, Dr Hakiba Solange.

Iki gihembo kikaba gitangwa mu kuzirikana umuhate n’ibikorwa by’indashyikirwa igihugu kiba cyarakoze mu bijyanye no kwita ku mibereho myiza y’abaturage nk’uko biri mu cyerekezo cya ISSA, mu bijyanye no kugeza ubwishingizi bw’ubuzima buhamye ku baturage.

Gitangwa buri myaka itatu mu nama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ibigo by’ubwiteganyirize, iy’uyu mwaka ikaba yari ihurije hamwe abayobozi b’ibyo bigo n’inzobere 1300 ziturutse hirya no hino ku Isi.

Umunyamabanga Mukuru wa ISSA, Marcelo Abi-Ramia Caetano, yavuze ko u Rwanda rwahawe iki gihembo kubera kugera ku ntego yo kuba abanyarwanda hafi ya bose bafite ubwishingizi bw’ubuzima mu myaka iri munsi ya 20 ndetse no kuba ari rwo rwa mbere munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kuba abaturage bose babona serivisi z’ubuzima bakeneye batazitiwe n’ibibazo byo kuzishyura.

Ati “U Rwanda mu by’ukuri rwageze ku kintu rwihariye mu kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose mu gihe kidasanzwe, iki gihembo ni ukuzirikana akazi kadasanzwe kakozwe n’abayobozi b’u Rwanda mu myaka 20 ishize”.

U Rwanda rwaciye mu bihe bibabaje bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byashegeshe inzego zose zirimo n’urw’ubuzima. Imbaraga n’umuhate by’ubuyobozi bwiza, imiyoborere myiza, igenamigambi ry’igihe kirerekire byatumye u Rwanda rutera intambwe idasanzwe mu kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose, aho guhera mu 1999 kugeza mu 2018 rwazigejeje ku barenga 90%.

Iyi ntambwe u Rwanda ruyikesha gahunda rwashyizeho zirimo; ubwisungane mu kwivuza, guhuza imicungire y’ubu bwisungane n’ubundi bwishingizi busanzwe, gushyira imbere gahunda yo kwigira mu rwego rw’ubuzima hanyuma inkunga zikaza ari inyunganizi.

Abanyarwanda bafite ubwishingizi bw’ubuzima barenga 9o%, barimo abakoresha ubwisungane mu kwivuza n’ubundi bwishingizi abakozi bahabwa n’ibigo bakorera.

Mu gutanga iki gihembo, ISSA yasabye ko gahunda nziza u Rwanda rwashyizeho zabera ibindi bihugu isomo bikazikurikiza kuko zabyaye umusaruro mwiza urimo; kugabanya umubare w’abana bapfa n’abagore bapfa babyara, kwigisha kuri serivisi z’ubuzima no kuboneza urubyaro ku bagore, kongera uburinganire.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’Ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS) rigaragaza ko ababyeyi bapfa babyara bagabanutse bakava kuri 476/ 100 000 mu 2010 bakagera kuri 210/ 100 000 mu 2015; ababyeyi babyarira kwa muganga bava kuri 69% bagera kuri 91%. Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zaragabanutse ziva kuri 76/1000 mu 2010 zigera kuri 50/1000 muri 2015.

Mu bindi byakozwe harimo gushyiraho, guhugura no kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima kuri ubu bagera 58 286, batangira serivisi z’ubuvuzi ku rwego rw’umudugudu. Ubu babasha gusuzuma, kuvura no gutanga imiti ya malaria, kwita ku babyeyi batwite, gutanga inama kuri gahunda mbonezamikurire z’abana n’ibindi.

Hari kandi kuzamura umubare w’abanyarwanda bafite ubwishingizi bw’ubuzima, imwe muri gahunda ituma abarwayi batiganyira kujya kwivuza kuko bitabasaba amafaranga y’umurengera.

Mu bindi Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu kwegereza ubuvuzi abaturage harimo kongera umubare w’ibikorwa remezo birimo ibitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro yo ku rwego rw’Akagari (Health Post) n’ibindi.

Amb. Rugira na Dr Hakiba bashyikirizwa igihembo cy'uko u Rwanda rwagejeje serivisi z'ubwishingizi bw'ubuzima kuri bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .