U Rwanda rwahawe asaga miliyari icyenda yo guteza imbere ubucuruzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Kamena 2019 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Ikigo Trade Mark East Africa kigamije guteza imbere ubucuruzi (TMEA) cyatanze inkunga ya miliyoni 11.2 z’amadolari (asaga miliyari 9 Frw) yo gufasha muri gahunda zigamije gukuraho imbogamizi zibangamira ubucuruzi mu Rwanda.

Iyi nkunga yatanzwe ku bufatanye bw’Ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza kigamije iterambere (DFID) n’Umuryango w’Abongereza ugamije Iterambere mpuzamahanga (USAID).

Amasezerano y’iyo nkunga yasinywe kuri uyu wa Gatatu hagati y’Ubuyobozi bwa TMEA na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Iyi nkunga izifashishwa muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ya miliyoni 50 z’amadolari, yo gukomeza gushyiraho uburyo bworohereza ishoramari.

Bimwe mu byemeranyijwe kwitabwaho hifashishijwe iyo nkunga ya harimo gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no kwagura ibikorwa remezo bisanzwe byifashishishwa mu bucuruzi.

Bimwe mu bizitabwaho kandi harimo gufasha inzego zishinzwe ubucuruzi mu kuvugurura igenamigambi rigamije korohereza urwego rw’abikorera mu Rwanda kugira ngo ibyo rukora bihangane n’ibindi ku isoko mpuzamahanga.

Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu kubaka no koroshya imikorere y’amasoko yo ku mipaka mu turere nka Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Burera na Karongi.

TMEA yari isanzwe itera inkunga ubucuruzi bwo mu Rwanda binyuze mu buryo butandukanye nk’ubuvugizi n’ibindi.

Urugero nka sosiyete Kigali Foods yafashijwe na TMEA none ubu yohereza ibihumyo muri Kenya no ku yandi masoko nmpuzamahanga.

Iki kigo kandi cyafashije mu kuvugurura amategeko no gukuraho imbogamizi zajyaga zibangamira abacuruzi ku mipaka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michael yavuze ko ubufatanye bari basanganywe na TMEA bwagaragaje umusaruro, abiheraho ashimangira ko n’inkunga bahawe izakoreshwa neza.

Yagize ati “Imishinga yabo mu cyiciro cya mbere yagaragaje umusaruro mwinshi. Kuba barafashije mu gukuraho ibibangamira abacuruzi ku mipaka byatumye igihe byatwaraga ngo kontineri igere ku cyambu cya Mombasa kigabanyuka ku kigero cya 75 %.”

Umuyobozi wa TMEA, Ishami ry’u Rwanda , Patience Mutesi Gatera yatangaje ko inkunga batanze uyu munsi biteguye ko izatanga umusaruro.

Yagize ati “ Twishimiye ibyo twagezeho dushyize hamwe. Ubucuruzi buciriritse nk’ubw’ibihumyo twafatanyije bwatanze umusaruro bubona amasoko muri Kenya. Ibyo byiza twagezeho nibyo byabyaye ubufatanye nk’ubu twemeranyije uyu munsi.”

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igaragaza ko guhera muri 2010, ubufatanye na TMEA bwatumye umusaruro w’ibyoherezwa hanze wiyongeraho 10.8 %.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michael (iburyo) n'Umuyobozi wa TMEA,Ishami ry’u Rwanda , Patience Mutesi Gatera basinya amasezerano
Ikigo Trade Mark East Africa kigamije guteza imbere ubucuruzi (TMEA) cyatanze inkunga ya miliyoni 11.2 z’amadolari
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michael yavuze ko ubufatanye bari basanganywe na TMEA bwagaragaje umusaruro
Iyi nkunga yatanzwe ku bufatanye bw’Ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza kigamije iterambere (DFID) n’Umuryango w’Abongereza ugamije Iterambere mpuzamahanga (USAID).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza