U Rwanda rwahamirije impuguke za Loni ko nta mabuye y’agaciro ya magendu arwinjiramo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Kamena 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), amabuye y’agaciro yibwa n’imitwe yitwaje intwaro n’utundi dutsiko tw’abanyabyaha kandi agacuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Itsinda ry’izo mpuguke tariki 2 Kamena zashyikirijwe raporo akanama ka Loni gashinzwe umutekano, igaragaza ko ’nibura ingano ya zahabu icuruzwa mu buryo bwa magendu iruta icuruzwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi abazigura ntibemera kwishyura mu buryo bwa banki bwatuma bamenyekana’.

Iri tsinda ryerekana ko kugaragaza inkomoko ya nyayo y’amabuye y’agaciro bikorwa ku yo mu bwoko bwa tin, tungsten, tantalum ariko kuri zahabu yo muri Congo ntabwo bikorwa.

Ingingo ya 60 ya raporo y’iri tsinda, rivuga ko ‘ryabonye imitwe yitwaje intwaro, udutsiko tw’abanyabyaha ndetse na bamwe mu bayobozi n’abashinzwe umutekano bungukira mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwa magendu’.

Ivuga ko ‘Iperereza ku bucuruzi bwa zahabu ya Congo mu karere no hanze yako, ryerekanye ko zimwe mu nganda zikora nk’abakomisiyoneri, hagakoreshwa uburyo bwo kwishyurana bujimije ku buryo bigoye kumenya inkomoko ya zahabu zacurujwe mu buryo bwa magendu’.

Ahitwa Bunia no mu ntara ya Ituri niho habaye indiri y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse na magendu, nibura mu 2019 muri Ituri hacurujwe zahabu zingana na kilograma 1100 zavuyemo miliyoni 1.88 z’amadolari.

Raporo yerekana ko zahabu ikurwa muri Ituri mu buryo bwa magendu icuruzwa i Kampala, aho zimwe zigurishwa Abahinde.

Raporo ikomeza ivuga kandi ko “Zahabu zitwara mu buryo bwa magendu zivuye muri Kivu y’Amajyepfo zijya mu Burundi, mu Rwanda, muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu no muri Tanzania”.

Abacuruzi babiri bavuze ko mu 2019 banyujije zahabu i Bukavu bakazijyana ku kibuga cy’indege i Kamembe hanyuza zigakomeza zikajya muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

U Rwanda rwasobanuriye itsinda ry’umuryango w’abibumbye ko nta mabuye y’agaciro arwinjiramo mu buryo bwa magendu kandi n’abagerageje kubikora bafatwa.

Mu nama iri tsinda ryagiranye n’ubuyobozi bw’u Rwanda muri Gashyantare 2020, rwerekanye ibiro 155 bya Coltan rwafashe kuwa 23 Mutarama 2020, biturutse muri RDC mu buryo bwa magendu. Izi coltan zari zibitse mu Karere ka Rubavu.

Iri tsinda kandi ryaneretswe andi mabuye menshi yafatiwe hirya no hino mu gihugu kuva muri Kamena 2019. Yarimo ibiro 360 by’ayakekwa ko ari beryllium, ibiro 293 bya cassiterite, ibiro 250 bya wolframite n’ibindi biro 54 bya coltan.

Iri tsinda riti “Abayobozi 19 b’u Rwanda bavuze ko bafata amabuye y’agaciro yambukiranya umupaka mu buryo bwa magendu nk’ikibazo ku mutekano kandi hari polisi ku mupaka, abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), abakozi bahembwa n’abandi badahembwa b’abaturage batanga amakuru mu kugenzura magendu no kuyifata kandi mu zifatwa haba harimo amabuye y’agaciro ku mipaka itandukanye”.

Aba bayobozi bashimangiye ko bitemewe n’amategeko kunyuza amabuye mu Rwanda haterekanwa inkomoko yayo kandi yemewe.

RRA kandi yatangarije iri tsinda ko hari ibiro 5256.8 bya zahabu byaturutse mu mahanga mu 2019. Yatangaje ko hari ibiro 1,201 bya zahabu zacukuwe mu Rwanda mu 2019. U Rwanda kandi rwemeje ko rwatumije zahabu mu Burundi, Burkina Faso, RDC, Guinea na Tanzania kandi rufite umushoramari umwe uzohereza mu mahanga.

U Rwanda rwagaragarije itsinda rya Loni kandi ko muri Werurwe 2020, rwatanze ibyemezo byo gukora 35, ku bacukura tin, tungsten, tantalum na zahabu.

U Rwanda nicyo gihugu cyemeye gusubiza iri tsinda ku byo rwavuzweho mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo, mu gihe u Burundi na Uganda bitigeze bisubiza ubusabe bw’iri tsinda.

Umutwe wa Mai-Mai Yakutumba ni wo ucuruza zahabu ndetse ukanasoresha ibirombe byazo i Masisi, Fizi muri Kivu y’Amajyepfo aho ukorera, hanyuma zigatwarwa i Bukavu.

Raporo yerekanye kandi ko hari abasirikare ba FARDC bahabwa ruswa n’abacukura zahabu n’abazicuruza mu buryo bwa magendu hanyuma bakabacungira umutekano. Umwe mu bacuruzi ba zahabu ukomoka muri Tanzania, yavuze ko yahaye ruswa abashinzwe umutekano ndetse n’abayobozi ingana na $6,500 kugira ngo akore mu bwisanzure.

Mu Rwanda hari uruganda rutunganya zahabu yacukuwe mu gihugu n'iyatumijwe hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .