U Rwanda rwahakanye ibyo guha rugari abanyarwanda ngo bajye muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2019 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyo guha rugari abanyarwanda ngo bajye muri Uganda nyuma y’iminsi bagiriwe inama yo kudakora ingendo muri iki gihugu cy’igituranyi kubera kutizera ko bazaba batekanye.

Mu kwezi gushize nibwo Guverinoma y’u Rwanda yagiriye inama abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera ko umutekano wabo utizewe.

Yabitangaje nyuma y’igihe abanyarwanda bashimutirwa muri icyo gihugu, bagafungwa, bagatotezwa abandi bakajugunywa ku mupaka baranegekaye.

Ikinyamakuru The East African kuri uyu wa Gatandatu cyasohoye inkuru ivuga ko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wagabanutse ndetse abaturiye umupaka wa Gatuna ngo bagitangarije ko bemerewe kwambuka ariko bagabahwa igihe bagomba kugarukira.

Ubusanzwe umupaka wa Gatuna wafunzwe ku makamyo manini muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyavugaga ko ari ukugira ngo hihutishwe imirimo yo kuwubaka.

Ubu imirimo yo kubaka uwo mupaka igeze ku gipimo cya 87 %.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Mari Vianney, yabwiye IGIHE ko nta baturage bahawe rugari ngo bajye muri Uganda kuko ibyatumye bagirwa inama yo kutajyayo bitaravaho.

Yavuze ko ahubwo icyabaye ari uko bafashije abari barasizeyo imitungo yabo bakajya kuyizana.

Yagize ati “Ntabwo babaretse ahubwo icyabaye hari abaturage bari bafiteyo ibintu nka butike, ibicuruzwa, abafiteyo imyaka, imirima cyangwa bafite ubutaka bahingayo. Abo bakoze urutonde kugira ngo bafate ibintu byabo ariko ntabwo ari ukubaha rugari.”

Umwe mu bayobozi bakuru yabwiye ikinyamakuru Virunga Post ko Guverinoma y’u Rwanda nta ho yagiriye inama abaturage yo kujya muri Uganda.

Yagize ati “Nta n’umwe wigeze atangaza ko abanyarwanda ubu bashobora kujya muri Uganda batikanga gushimutwa cyangwa gufatwa n’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI), urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) cyangwa abashinzwe abinjira n’abasohoka.”

Uwo muyobozi yavuze ko atazi amakuru y’uko abanyarwanda bemerewe kujya muri Uganda batikandagira yavuye.

U Rwanda rujya kugira inama abaturage barwo yo kutajya muri Uganda rwari rufite urutonde rw’abasaga 900 bamaze gutoterezwayo, gufungwa cyangwa gushimutirwayo.

Umunyarwanda Dusengimana Théogene tariki 7 Mata yiciwe muri Uganda, umurambo we ubutegetsi bw’icyo gihugu bwanga ko usuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe.

Inshuti ze zemeza ko ashobora kuba yarishwe na CMI ifatanije n’abayoboke b’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa RNC ukorana n’inzego z’icyo gihugu.

Tariki 16 uku kwezi undi munyarwanda Sabaho Lambert yiciwe iruhande rw’iwe mu rugo mu Karere ka Kisoro, nyuma yo kuraswa n’abantu bari mu modoka bagahita bagenda.

Ibyo kandi byabaye nyuma y’aho tariki 28 Werurwe abayoboke b’itorero ADEPR i Kampala babibwemo icyoba ubwo umuyobozi wabo Théoneste Ntakirutimana yashimutwaga n’abakozi ba CMI.

Nyuma byaje gutangazwa ko bari kumushinja kuba intasi ya Leta y’u Rwanda.

Ntakirutimana yafatanywe n’umuyoboke w’itorero Jean Paul Cyusa, bombi bakaba barahise bajyanwa ku biro bikuru bya CMI biherereye ahitwa Mbuya.

Guverinoma y’u Rwanda ishinja Uganda gukorana n’imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano no kubangamira ubucuruzi ifata nta mpamvu ibicuruzwa by’abanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza