00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahagaritse icuruzwa ritemewe ry’amabuye y’agaciro akorwamo imbunda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 August 2024 saa 02:12
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB cyatangaje ko cyahagaritse imirimo yo kohereza ahanze amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa beryllium akorwamo n’ibirimo imbunda n’intwaro z’ubumara bwa nucléaire.

Mu itangazo RMB yashyize hanze kuri uyu wa 08 Kanama 2024, iki kigo cyatangaje ko ari umwanzuro cyafashe bishingiye ku bugenzuzi cyakoze.

Cyasanze ayo mabuye agurishwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aguzwe n’abadafite uburenganzira bwo gukora iyo mirimo.

Beryllium ni ibuye rishashagirana cyane rijya kumera nk’isarabwayi risanzwe. Hari ubwo avangwa n’andi mabuye kugira ngo rirusheho kugira ngo ritange umusaruro.

Ni amabuye abantu batitagaho cyane, ha handi n’abacukuzi bo mu Rwanda bayirengagizaga bakayata mu bitabwa nk’imyanda.

Umuyobozi w’Ishami rya RMB rishinzwe gukurikirana Inkomoko y’Amabuye y’Agaciro n’Ubuziranenge bwayo, Kanyangira John, yabwiye IGIHE ko yifashishwa mu gukora ibikoresho bikoresha amashanyarazi, n’ibindi by’ikoranabuhanga nk’ubuvuzi.

Ati “Mu minsi ishize ibyo ayo mabuye akorwamo byiyongereyeho n’ibyo gucura intwaro. Akoreshwa mu bijyanye n’ingufu, itumanaho n’ibindi. Ni yo mpamvu uko ayo mabuye agenda akenerwa ku isoko bituma n’agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga kazamuka.”

Ubusanzwe inganda zikora ibyo bikoresho zajyaga kuyakura mu bice byo muri y’Amerika y’Epfo, ariko bikavugwa ko ayo mabuye ari kugenda ashira mu birombe byaho, niyo mpamvu zerekeje mu bindi bice by’Isi cyane cyane ibyo u Rwanda ruherereyemo.

IGIHE yamenye ko muri iyi minsi hari abari bamaze kubona ko hari abantu bagura amabuye bakayohereza mu mahanga, bakayagura ku bantu bafite ibirombe bitemewe cyangwa bayaguze n’abacukura biyibye.

Iyo aguzwe gutyo, ugura biramuhendukiye akunguka cyane kuko aba ataguze n’ufite icyangombwa cyo gukora iyo mirimo.

Ni ibintu bikomeje guteza amakimbirane hagati y’abafite impushya n’abatazifite n’abaturage ubwabo, ikindi bakangiza imirima y’abandi bashakamo ayo mabuye yewe no mu birombe bitari ibyabo.

Aho iki kibazo gikomerera, abo bohereza amabuye mu mahanga hari ubwo bijandika no mu bikorwa byo gutera inkunga ubwo bucukuzi butemewe bwa beryllium, bagatanga amafaranga ku bagiye kujya kuyashaka.

Kanyangira n’abakora iyo mirimo ku buryo bwemewe, abenshi beryllium itanditswe kuri lisiti y’amabuye bacukura nyamara byagaragaye ko ahenze.

Uyu muyobozi yavuze ko nk’ubu toni idatunganyijwe mu Rwanda igura arenga 3000$ (arenga miliyoni 3,9 Frw) mu gihe itunganyijwe igera mu bihumbi 600$ (arenga miliyoni 790 Frw).

Uko kuzamura agaciro n’uburyo abanyamahanga bakomeza kuza mu Rwanda bakagaragaza ko u Rwanda rufite ayo mabuye meza kurusha ahandi ku Isi, bituma abaturage bayashaka mu kavuyo.

Ati “Niba toni ya beryllium itunganyije ishobora kugeza ku bihumbi 600$, umuntu ashobora kuyabona aho ari ho hose ndetse ucukura yanabona toni 20 ku munsi, na we urumva impamvu y’ako kavuyo. Abaturage babibonyemo imari ishyushye n’abacuruzi babonye ibuye rishya rifite agaciro bashobora kubona byoroshye.”

Kanyangira yavuze ko mu Rwanda beryllium iboneka mu bice bitandukanye by’u Rwanda haba i Nyanza, i Rubavu, Ngororero na Rutsiro ndetse nk’i Nyanza habonetse “ikirombe kinini cyane cya beryllium kidafite ba nyiracyo. Abarurage bari kuhahurira bakaharwanira.”

Kanyangira yashimangiye ko hagiye kunozwa uburyo ibirombe bifite beryllium ari byo biyicuruza byemewe n’amategeko, ibyo yabonetsemo bidafite ba nyirabyo harebwe uko bihabwa abashoramari, imirimo itemewe ikumirwe.

Muri icyo gihe kandi ni na bwo hazarebwa uburyo n’ibigo bifite ibirombe bicukura beryllium ariko itanditse ku rutondo rw’amabuye bacukura, bigomba gukosorwa na yo agashyirwaho kugira ngo hakorwe ubugenzuzi bunoze.

Uyu muyobozi yavuze ko bitari byiza ko ikintu muntu abonye cyose cy’agaciro ajyana ku isoko, atabanje kubaza kuko bituma umuntu akora ibitemewe n’amategeko, asaba ababikora kubihagarika, kuko ufatwa azahanwa bikomeye.

Itegeko nimero 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rijyanye n’amabuye y’agaciro, rigena ko umuntu wese wohereza amabuye y’agaciro mu mahanga, aba agomba kuba yayaguze ku bigo bibifitiye uburenganzira.

Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro. Ikindi ni uko u Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka bwarwo afite agaciro ka miliyari miliyari 154$.

Amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa beryllium akorwamo ibintu bitandukanye birimo n'imbunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .