U Rwanda rwaguze imashini 10 zifashishwa mu kumisha imyaka

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Mutarama 2021 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko yaguze imashini 10 zigiye kujya zifashishwa mu kumisha imyaka y’ibinyampeke, hagamijwe kugabanya igihombo abahinzi baterwaga no kumisha mu buryo gakondo.

Ni imashini zizakoreshwa mu kumisha ibigori, umuceri, ingano, soya n’ibishyimbo.

MINAGRI yavuze ko uburyo abahinzi bari basanzwe bakoresha burimo kwanika ku zuba no gushyira mu nzu z’ubuhunikiro butuma imyaka yangirika ndetse bigatwara igihe kinini kugira ngo yume neza.

Abahinzi bakunze kugaragaza ko kwanika imyaka yabo mu nzu z’ubuhunikiro cyangwa kwanika ku zuba bituma izamo imungu, bigatuma itakaza ubuziranenge. Ni ibintu bavuga ko bibateza igihombo kuko abaguzi banga kuyigura, cyangwa banayigura bakabaha igiciro gito.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Kamaraba Illuminée, yabwiye The New Times ko izo mashini uko ari 10 zaguzwe miliyoni 475 Frw.

Izo mashini zikozwe ku buryo zishobora kwimurwa, zifite ubushobozi bwo kumisha neza toni ziri hagati ya 57 na 84 ku munsi.

Kamaraba yavuze ko hari izindi mashini esheshatu zigenewe kumisha ibigori zatumijwe zitaragera mu gihugu, bikaba byitezwe ko zishobora kuba zahageze mu mpera za Mutarama 2021.

Yavuze ko zizaba zifite ubushobozi bwo kumisha toni ziri hagati y’enye n’esheshatu z’ibigori ku munsi.

Yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kugabanya igihombo abahinzi bahura na cyo nyuma yo gusarura imyaka yabo kingana na 16-22% ku ngano na soya, na 11% ku bishyimbo; kikazagera kuri 5% mu 2024.

Imashini zaguzwe zikoresha ingufu z’amashanyarazi ariko zikaba zishobora no gukoresha mazutu mu gihe zaba zajyanywe gukoresherezwa ahatari umuriro w’amashanyarazi.

-  Izi mashini zitezweho kugabanya igihombo ku bahinzi

Kamaraba yasobanuye ko ibihe by’isarura bikunze guhurirana n’ibihe by’imvura cyane cyane hagati ya Ukuboza na Mata, bigatuma uburyo gakondo bwo kumisha bukenera izuba butagenda neza.

Ibyo ngo bituma umusaruro mwinshi wangirika kubera ubukonje n’amazi y’imvura.

Yavuze ko ari yo mpamvu Leta iri guteza imbere uburyo bwo kumisha bwifashisha ikoranabuhanga, hagamijwe ko imyaka yuma neza kandi ku gihe, ndetse ikabikwa neza.

Yasobanuye ko ubwo buryo bushya buzatuma icyo gikorwa cyihuta kandi hagakoreshwa ubushyuhe buringaniye ku buryo iyo myaka izagumana ubuziranenge bwayo kuko iyo yumishijwe neza bigabanya cyane ibyago byo kuba yamungwa.

Ati “Kumisha hifashishijwe imashini bizafasha kwihutisha icyo gikorwa, ndetse bigabanye ibyago byo kuba umusaruro wakwangizwa n’amazi y’imvura n’ubukonje bituruka ku kuba wanitswe mu buryo gakondo. Bizatuma kandi umusaruro ubasha kubikwa igihe kirekire utangiritse kuko wumushijwe neza.”

Yakomeje ati “Kumisha n’izuba akenshi binatuma umusaruro umungwa kubera kumara igihe kirekire wanitswe ndetse ugerwaho n’ubukonje n’amazi y’imvura.”

-  Abahinzi bashyizwe igorora

Abahinzi batandukanye bemeje ko ubu buryo bushya buzabafasha kugabanya ibihombo baterwa no kumara igihe kirekire banitse.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abahinzi b’Ibigori mu Rwanda, Tugirinshuti Evariste, nyuma yo guherwaho mu isuzuma ry’imikorere y’izo mashini ahamya ko zifite akamaro mu gufata neza umusaruro.

Yavuze ko kumisha toni 20 z’ibigori byamutwaye ibihumbi 200 Frw kuko kumisha ikilo kimwe ari 10 Frw.

Yagize ati “Izi mashini ni igisubizo mu guhangana n’imungu kuko zumisha imyaka neza.”

Tugirinshuti yavuze ko kumisha toni icumi z’ibigori n’imashini bitwara hafi amasaha atanu, ashobora kwiyongera akagera ku munani mu bihe by’imvura, mu gihe hakoreshejwe uburyo gakondo byatwara nk’ukwezi.

Uwo muhinzi kandi yemeje ko abaguzi benshi bita cyane ku buziranenge banga kugura umusaruro wamunzwe, bigatuma abahinzi bahombywa no kuwugurisha ku giciro gito.

Kamaraba yavuze ko izo mashini zizakoreshwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera.

Abifuza ubufatanye bahamagariwe kubisaba, aho ibigo byigenga bizagaragaza imishinga yabyo, maze hagatoranywa iyahize iyindi.

Hasobanuwe ko umuhinzi ushaka kumisha azajya yishyura cyangwa ikigo gifite imashini kikaba cyagura umusaruro w’abahinzi kikawiyumishiriza cyangwa kikajya kuwumisha mu gihe kitagira imashini. Ibiciro byo kumisha bizagenwa na RAB.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yaguze imashini zumisha imyaka y'ibinyampeke zishobora kwimukanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .