U Rwanda rwagumye mu bihugu byo hanze ya EU byemerewe gukorerayo ingendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) washyize hanze urutonde ruvuguruye rw’ibihugu bifite abaturage bemerewe kujya mu bihugu biwugize, u Rwanda rwongera kurugaragaraho.

Ibihugu bishyizwe kuri uru rutonde biba bigaragara nk’ibidateje inkeke ku bijyanye no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 ndetse EU igasaba ibihugu binyamuryango kuba byakwemerera abaturage babiturutsemo kubikoreramo ingendo.

Urutonde nk’uru rwatangajwe bwa mbere ku wa 30 Kamena 2020, kuva iki gihe uyu muryango ukaba ugenda urukora nyuma y’igihe runaka aho ugira ibihugu wongeraho kubera kuzamura ingamba zo kwirinda COVID-19 cyangwa ukagira ibyo ukuraho bitewe nuko iki cyorezo cyongeyemo gukara cyane.

Kuri ubu ibihugu bifite abaturage bemerewe kugirira ingendo muri EU harimo Australia, u Buyapani, New Zealand, Rwanda, Singapore, Koreya y’Epfo, Thailand na Uruguay.

Ibihugu byari ku rutonde rwaherukaga rwo ku wa 7 Kanama ariko bikaba bitagarutse kuri uru harimo Georgia na Tunisia.

Kimwe mu bigenderwaho mu gukomorera bimwe mu bihugu harimo kuba bifite nibura abaturage bari munsi ya 16/ 100,000 banduye, kuba umubare w’abashya batahurwa ugabanuka no kuba ingamba zo guhana intera no kwirinda zihagije.

U Rwanda rukomeje kugaragara mu ruhando mpuzamahanga nka kimwe mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu guhangana na COVID-19, aho mu baturage basaga miliyoni 12 barutuye abanduye iki cyorezo babarirwa muri 5060 muri bo abamaze gukira bose hamwe ni 4806. Abantu 34 nibo bamaze guhitanwa nayo. Abakirwaye ni 220.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

U Rwanda rwagumye ku rutonde rw'ibihugu bifite abaturage bemerewe gukorera ingendo i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .