Ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka myinshi, ariko muri Mutarama 2025 cyongeye gukaza umurego nyuma y’uko M23 itangaje ko igiye gufata Goma.
Mu nama idasanzwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2025, yiga ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma, avuga ko ari rwo ruri kurwana n’ingabo za Leta mu ntambara yamaze gusatira Umujyi wa Goma.
U Rwanda rwagaragaje inshuro nyinshi ko nta ngabo zarwo ziri muri RDC, ndetse rugaragaza ko nta nyungu n’imwe rwakura mu kuzoherezayo.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rwamucyo Ernest yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko muri RDC hariyo imitwe irenga 250 ikomoka imbere mu gihugu, na M23 ihanganye n’ingabo za Congo irimo, hakaba n’indi 14 ikomoka hanze irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside mu 1994.
Yagaragaje ko u Rwanda nta kibazo ruteje kuri MONUSCO, ndetse ko nta n’umuntu ukwiye kubangamira umutwe ushinzwe kurinda amahoro ariko ibikorwa by’izi ngabo bitajyanye n’inshingano zashyiriweho.
Ati “U Rwanda nta kibazo ruteje kuri MONUSCO, ndetse nta muntu ukwiye guhungabanya abashinzwe kugarura amahoro, ariko uko ibimenyetso bimeze, birivugira. U Rwanda ruvuga ibintu bitatu. MONUC ari yo yaje guhinduka MONUSCO yoherejwe muri RDC mu 1999, ubu ihamaze imyaka 26. Imyanzuro yashyizeho MONUC yaje kuba MONUSCO yose yayihaye inshingano zo gusenya FDLR ariko, ikibabaje ni uko kuva MONUSCO yagera muri RDC, ikibazo cy’umutekano muke cyakomeje kwiyongera.”
“Icya kabiri ni uko MONUSCO yatandukiriye inshingano zayo zo kugarura amahoro no kurinda abasivili ikinjira mu ihuriro rya FARDC rifite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda na rwo ari igihugu kinyamuryango cya Loni. Iri huriro ryashinzwe na RDC, ririmo imitwe itandukanye yitwaje intwaro yahawe amabwiriza na Perezida Tshisekedi yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Iki kibazo tugiha uburemere gikwiye.”
Amb. Rwamucyo kandi yahamije ko MONUSCO ikwiye gushyira ingufu mu kurinda umutekano w’abasivili no kugarura amahoro aho kurwana ku ruhande rwa FARDC.
Ati “MONUSCO ishyigikira FDLR, umutwe wafatiwe ibihano na Loni n’abacanshuro b’Abanyaburayi kandi bihabanye n’amasezerano ya Loni yo mu 1989. Ibi ntibyumvikana. MONUSCO yisanga mu ntambara yari ikwiye kuba ntaho ibogamiye. Igomba gushyira imbaraga ku kurinda abasivili by’umwihariko abavuye mu byabo, aho kurwana ku ruhande rw’ihuriro rya FARDC.”
Mu mirwano yahuje impande zishyamiranye, byatangajwe ko abasirikare ba Afurika y’Epfo icyenda bari mu butumwa bwa SAMIRDC baguye ku rugamba, mu gihe abandI batatu Bo muri Malawi n’umwe wo muri Uruguay na bo biciwe muri iyi ntambara.
Amb. Rwamucyo yahamije ko imitwe irimo Wazalendo, na FDLR yakoze ibyaha bikomeye kandi bifite ingaruka zikomeye ku buryo ingabo twashyizeho zidakwifatanya n’imitwe ikora ibikorwa nk’ibyo.
Ubutumwa bwa MONUSCO ni bwo buhabwa ingengo y’imari nini ugereranyije n’ahandi hose hari ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!