00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragajwe nk’urugero rw’iterambere ry’ubuvuzi bw’ibanze muri Afurika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 March 2025 saa 07:23
Yasuwe :

Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyagaragaje u Rwanda nk’urugero rw’igihugu cyateje imbere ubuvuzi bw’ibanze muri Afurika.

Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Agateganyo akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibigo by’Ubuvuzi Rusange n’Ubushakashatsi muri Africa CDC, Dr. Raji Tajudeen, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’urwego rw’ubuzima izwi nka The Africa Health International Conference Agenda, AHAIC 2025.

Yagize ati “Tugomba kugira ubushishozi ku mahirwe yo kwiga, ikindi cy’ingirakamaro ni uko tugomba gushaka uburyo twagera kuri serivisi z’ubuvuzi zihendutse kandi nziza. Ni gute rero ibyo twabigeraho? Ni gute twagira ubuvuzi buhendutse kandi bwiza? Nta yindi nzira uretse kubaka urwego rw’ubuvuzi bw’ibanze rukomeye rutanga serivisi inoze.”

Yavuze ko guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze ari ukwita cyane ku byo abaturage bifuza, ukubakira sosiyete ubushobozi bwo kuba yafata inshingano ku rwego rw’ubuzima.

Yakomeje ashimangira ko ubuvuzi bw’ibanze bushobora guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gukoresha internet binyuze mu gusakaza telefoni zigezweho muri Afurika ku kigero cya 80% ndetse hakanitabwa ku buryo bw’ishoramari.

Uyu muyobozi yakomeje agaragariza ibihugu bitandukanye byitabiriye iyo nama ko u Rwanda rwabaye urugero rwiza kuri ibyo muri Afurika kuko rwabashije kubaka urwego rw’ubuvuzi bw’ibanze.

Ati “Urugero rwiza ni u Rwanda. Bagize iterambere rigaragara mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze. Rero nk’uko twese duhuriye aha muri iyi minsi, mureke dufate ayo mahirwe yo kumva uburyo u Rwanda rwabashije kubigeraho.”

Yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarabashije guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg ndetse no kugabanya umubare w’impfu cyashoboraga guteza, bishimangira uko urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda ruteye imbere.

Yongeye kwerekana ko mu gihe hari igabanuka rikomeye ku nkunga yaterwaga ibihugu byo muri Afurika bitanategujwe n’ababiteraga izo nkunga, bikwiye gukora ibishoboka byose mu kuziba icyo cyuho.

Yashimiye Perezida Paul Kagame wagaragaje ko gushora imari mu rwego rw’ubuzima muri Afurika bishoboka, ahagamagarira inzego zinyuranye gutangira gushaka ubundi buryo bw’ishoramari mu rwego rw’ubuzima hagamijwe kuruteza imbere.

Yongeye kwibutsa ko Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kugira ubushake gusa mu gushora imari mu buvuzi bw’ibanze bidahagije, ahubwo hakenewe no gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje.

Dr. Raji Tajudeen yakomeje ashimangira ko Afurika ikeneye gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zikora imiti n’ibikoresho byifashishwa mu rwego rw’ubuzima kandi ko n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze kugaragaza ubwo bushake.

Yasabye abafatanyabikorwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe, yemeza ko Africa CDC izakomeza kubaba hafi muri urwo rugendo.

Ubwo Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yabazwaga icyo u Rwanda rwakoze mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze n’uko rwabigezeho, yagaragaje ko hari inkingi esheshatu z’ingenzi zibanzweho.

Yavuze ko mu guteza imbere ubuvuzi hakenewe kugira umubare w’abakora muri urwo rwego guhera ku bajyanama b’ubuzima kugera ku bitaro bikuru by’igihugu.

Muri urwo rwego u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera umubare w’abajyanama b’ubuzima ndetse na gahunda yo gukuba kane umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima izwi nka ‘4x4 Reform’ yitezweho kuzamura uwo mubare mu myaka ine iri mbere.

Inkingi ya kabiri yashyizwemo imbaraga n’u Rwanda, ni ukubakira ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi abakora mu rwego rw’ubuvuzi kugira ngo batange umusanzu bitezweho.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwashyize imbere ibijyanye no guteza imbere ibikorwaremezo mu buvuzi birimo kubaka ibitaro byaba ibikuru ndetse n’amavuriro y’ibanze aboneka nibura muri buri kagari kandi icyerekezo ni uko aboneka muri buri mudugudu.

Kuri ubu u Rwanda rufite amavuriro y’ibanze 1280 angana na 57% y’ibigo by’ubuvuzi igihugu gifite rukanagira ibigo Nderabuzima 510.

Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa amavuriro y’ibanze kandi agezweho 100 mu gihe 420 azavugururwa.

Dr. Sabin Nsanzimana kandi yerekanye ko ibindi bishyizwemo imbaraga ari ukwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi no kugira ibikoresho bigezweho, kandi bitanga umusanzu ukomeye mu gihe hataraboneka umubare munini w’abakozi bakenewe.

Yemeje ko mu gihe ibihugu bya Afurika byashyira imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kwimakaza ubwenge bw’ubukorano (AI) no kugira ibikoresho bigezweho, byatanga umusanzu ukomeye. Yavuze ko ibyo byose bijyana no kugira imicungire n’imiyoborere myiza mu rwego rw’ubuzima ari nabyo u Rwanda rukomeje kubakiraho.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Agateganyo akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibigo by’Ubuvuzi Rusange n’Ubushakashatsi muri Africa CDC, Dr. Raji Tajudeen, yagaragaje u Rwanda nk'urugero rw'igihugu cyateje imbere ubuvuzi bw'ibanze
Umuyobozi Mukuru wa AMREF Health Africa, ari na yo yateguye iyo nama, Dr. Githinji Gitahi, yagaragaje ko guhashya Murburg mu gihe gito byagaragaje ko u Rwanda rwubatse urwego rw'ubuvuzi
Abitabiriye iyi nama bagaragarijwe ko u Rwanda rukomeje kubaka urwego rw'ubuzima kandi rukwiye kwigirwaho byinshi
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'uwahoze ari Visi Perezida wa Gambia (wambaye imyenda y'ibara ry'ubururu), Dr. Isatou Touray
Iyi nama yitabiriwe n'abantu batandukanye baturutse mu bihugu 56 byo hirya no hino ku Isi
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS muri Afurika, Dr. Chikwe Andreas Ihekweazu, yitabiriye iyi nama
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje uko u Rwanda ruri kubaka urwego rw'ubuzima
Zimwe mu mashini zigezweho u Rwanda rufite
Mu Rwanda huzuye Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi, CEBE. Igice cya mbere cyuzuye gitwaye miliyoni 21$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .