00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragaje ko RDC ikomeje kuvunira ibiti mu matwi ku bibazo biyireba

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Mutarama 2023 saa 05:41
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, yavuze ko Guverinoma ya RDC ikomeje kwinangira ku bushake yanga kubahiriza ibiteganywa n’amasezerano agamije gushyira iherezo ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwayo.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba uhagaze.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko imirwano ihuza M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’imitwe ifatanya nayo irimo FDLR, yakongera kwaduka hari amasezerano agamije guhosha imirwano yagiye aba ariko Leta ya Congo ntiruyubahirize.

Yavuze ko kuva iyo ntambara yatangira, ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byahagurutse, bikora inama nyinshi zirimo n’izigamije ubuhuza yaba hagati ya RDC na M23 ndetse n’u Rwanda.

Hari iya Nairobi yemeje ko RDC iganira n’imitwe yitwaje intwaro irenga 130 ibarizwa ku butaka bw’iki gihugu irimo igizwe n’Abanye-Congo ndetse n’igizwe n’Abanyamahanga.

Imitwe igizwe n’abanyamahanga irimo FDLR, Rud-Urunana, Red Tabara, RNC, FLN, ADF n’indi itandukanye.

Abakuru b’ibihugu, i Nairobi bari basabye ko RDC yagombaga kuganira n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo naho iy’Abanyamahanga bo basabwaga gushyira intwaro hasi bagasubizwa mu bihugu baturutsemo.

Minisitiri Dr Biruta ati “RDC mu kubishyira mu bikorwa bo bahitamo kubanza kuvanamo M23, bavuga ko ari umutwe w’iterabwoba ni nabo babigennye batyo mu mategeko yabo, inteko yabo na guverinoma babigena batyo kugira ngo babakuremo.”

“Ubwo bakora ibintu bisa no gutumira abandi, imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo, bakora nk’ibintu byo kwiganirira, bimeze nk’ikinamico kuko imyinshi muri iyo mitwe n’ubundi isanzwe ifatanya n’ingabo za RDC, murumva ko nta biganiro byari birimo, byari ukwiyererutsa.”

Izindi nama zabaye ni iz’i Luanda aho zo zari zigamije gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na RDC.

Minisitiri Dr Biruta ati “Kubera ko umubano wari warahungabanye kubera iriya mitwe yitwaje intwaro harimo M23 na FDLR byumvikanaga ko uwo mubano utasubirana hatabanje kugarukwa kuri ibyo bibazo.”

Niyo mpamvu habayeho guhuza ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda havamo itangazo ryasohotse tariki 23 Ugushyingo 2022, aho ryari ririmo ibisaba ihagarikwa ry’imirwano n’ihagarirwa ry’ibitero bya M23 kuri FARDC na Monusco.

Ibyemezo bya Luanda harimo ibice bisaba M23 guhagarikwa imirwano ndetse ikava mu duce yari yarafashe. Harimo kandi n’ibindi byemezo bisaba FDLR gushyira intwaro hasi ubundi igataha mu Rwanda.

Ikindi cyarimo ni ikireba impunzi zirenga ibihumbi 75 z’Abanye-Congo zagiye zihungira mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Aho imyanzuro yavugaga ko ikibazo cyazo kigomba kwigwaho, ubundi zigataha mu gihugu cyazo cya RDC.

Minisitiri Dr Biruta ati “Ibi byose, birimo byari bifite n’iminsi byagenewe kugira ngo bishyirwe mu bikorwa. Uyu munsi iyo mwumva ibivugwa na RDC ndetse n’amahanga akabijyamo akabishyigikira, bavuga ko amasezerano atubahirizwa kuko uriya mutwe utasubiye inyuma uko byari biteganyijwe.”

Yakomeje agira ati “Ntacyo bajya bavuga kuri iriya mitwe yindi ya FDLR, ntacyo bavuga ku kibazo cy’impunzi, ibiganiro bya politiki, byose kandi biri muri ririya tangazo, ku buryo uyu munsi ujya kumva ngo amasezerano ntabwo yubahirijwe.”

Dr Biruta avuga ko ikintu kimwe cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ari uko M23 yatangiye kuva mu birindiro byayo kuko hari uduce tumwe na tumwe yamaze gushyikiriza ingabo za EAC.

Ati “Uyu munsi rero baravuga ngo amasezerano ya Luanda ntabwo yubahirijwe, M23 ntiyasubiye inyuma, ariko yo yasubiye inyuma ndetse itanga na gahunda y’uko n’ibindi birindiro bazagenda babivamo. Uko babivuyemo niko uriya mutwe w’ingabo za EAC ugenda ubisubiramo.”

Minisitiri Dr Biruta avuga ko ibindi byose bikubiye mu masezerano yaba aya Luanda cyangwa Nairobi bitigeze byubahirizwa kandi ikibazo kiri ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC.

Ati “Ari ibirebana n’imitwe yitwaje intwaro y’inyamahanga nka FDLR, ari ibirebana n’impunzi kuko nta tangazo rivuga ngo impunzi ziri mu nkambi mu Rwanda, Uganda cyangwa muri Kenya hari gahunda yo kuzajya kuzibarura kugira ngo hatangire na gahunda yo kugira ngo zizatahe.”

“Na za FDLR ntan’itangazo ryari ryasohoka na rimwe ngo rivuge ko bashyira intwaro hasi kugira ngo bimenyekanishe hatangire gahunda yo kubatahana. Wagira ngo ririya tangazo rya Luanda ryarebaga kariya kamwe ka M23.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka irenga 20 mu buhungiro kandi zikaba ntawe zihangayikishije yaba ari RDC cyangwa Imiryango Mpuzamahanga.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ikindi giteye impungenge ari ibijyanye n’amagambo y’urwango ndetse n’ubwicanyi bukorerwa bamwe mu bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi muri RDC.

Yavuze ko n’ubwo bimeze gutyo, muri iki gihugu cya RDC harimo ingabo za Monusco n’izindi zifite inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ariko muby’ukuri zikaba ntacyo zikora.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko RDC ikomeje kutubahiriza inzira zashyizweho zo gukemura ibibazo ifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .