00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragaje ko ibihano bidateze gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 February 2025 saa 12:41
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ibihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe, imushinja uruhare mu ntambara M23 ihanganyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, ari ibintu biri aho gusa bidafite aho bishingiye, ndetse ko nta ruhare na ruto byagira mu guharanira amahoro arambye mu Karere.

MINAFFET yagaragaje ko iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu mu Burasirazuba bwa RDC, mu karere hari kuba harabonetse amahoro mu myaka myinshi ishize.

Iyi minisiteri yabitangaje kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, mu itangazo yasohoye nyuma y’uko Amerika itangaje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ibihano biri mu rwego rw’ubukungu.

Amerika yashinje Gen (Rtd) Kabarebe kuba umuhuza wa Guverinoma y’u Rwanda n’umutwe wa M23, yanafatiye ibihano Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

MINAFFET yatangaje ko mu myaka 30 ishize ku mupaka w’u Rwanda wo mu burengerazuba hahoze ingabo zigambiriye ikibi ariko zitigeze zifatirwa ibihano.

Iti “Harimo ingabo za Congo, FARDC iri kurwana ifatanyije n’ingabo za SAMIDRC, iz’u Burundi, iz’abajenosideri ba FDLR n’iz’abacanshuro b’Abanyaburayi (barimo 300 baherutse guhabwa inzira n’u Rwanda bakajya iwabo muri Romania).”

Yagaragaje ko kudafata ingamba zikwiriye k’umuryango mpuzamahanga no kuruma uhuha iyo bigeze ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibihungabanya umutekano byagizwemo uruhare na RDC, ari byo byatumye imirwano ifata indi ntera mu burasirazuba bw’iki gihugu kiyobowe na Félix Tshisekedi.

Inshuro nyinshi Perezida Tshisekedi yahize ko uko bizagenda kose azatera u Rwanda agakuraho ubuyobozi bwarwo. Ni imbwirwaruhame yafatanyijemo na mugenzi we w’u Burundi bahuje ingengabitekerezo ishingiye ku moko, ndetse mu minsi yashize u Rwanda rwakiriye amakuru ko isaha n’isaha rwashoboraga guterwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibyo kandi bijyanye n’uko FDLR yari ifite ibirindiro mu bilometero bike uvuye ku mupaka w’u Rwanda, ihora ishaka kurugabaho ibitero, ibintu yanagerageje inshuro nyinshi ndetse bigahitana abaturage.

Mu kwirinda ibyo byose no kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda, MINAFFET yavuze ko icyo Igihugu cyakoze ari ugukaza ingamba z’ubwirinzi ku mupaka wacyo no kurinda ko iyo mitwe yamunzwe n’ingengabitekerezo ishingiye ku moko yagira ibyo yangiza ku Rwanda.

Iyi minisiteri yakomeje iti “Bijyanye no kurinda umutekano w’Igihugu ndetse ni cyo turangamiye. Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro, bakabaho nta mpungenge z’ibibazo by’umutekano muke bishobora guturuka muri RDC.”

Yagaragaje ko ibijyanye no gufata ibihano muri ubu buryo, nta ruhare na ruto byagira mu kugarura amahoro n’umutekano birambye ku bihugu byose byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Yavuze ko ibyemezo nk’ibyo bifatwa nk’uburyo budakenewe buturutse hanze bwivanga mu byemezo byafashwe n’Abanyafurika, bigatuma n’ingamba zafashwe mu gushaka ibisubizo ku makimbirane zidindira.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kandi yasabye umuryango mpuzamahanga gushyigikira no kubaha gahunda zo gukemura amakimbirane hisunzwe ibiganiro zafashwe n’Abanyafurika nk’uko ziherutse no kwemezwa n’inama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC n’iya Afurika Yunze Ubumwe.

Iti “Iyi ni yo nzira yizewe igeza ku bisubizo hisunzwe ibiganiro. U Rwanda na rwo rushyigikiye byuzuye iyo nzira y’ibiganiro.”

Ni kenshi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kwitwaza u Rwanda, ikarwegekaho ibibazo byayo nyamara yanze gukemura ibibazo ifitanye na M23, umutwe uhora witeguye kumva guverinoma.

Ni ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari inzitwazo zidafite ishingiro ndetse ko ari uburyo bwo kuyobya uburari kugira ngo ihishe ibikorwa byayo byo kwica, kugirira nabi, kuvangura n’ibindi bibi ikorera Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Aho gukemura ibibazo no kumvikana na M23 nk’uko amasezerano atandukanye yasinywe abisaba, Kinshasa yahaye ikaze FDLR inayinjiza mu ngabo zayo izi neza ko uwo mutwe uhora ugambiriye kugaba ibitero ku Rwanda, unazi neza kandi amahano wasize ukoze mu Rwanda.

U Rwanda kandi rwakunze kugaragaza uburyo umutekano ku mupaka warwo ugeramiwe, bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro ikambitse mu bilometero bike uvuye ku butaka bwarwo.

Nk’ubu mu minsi ishize ubwo M23 yari isumbirije ihuriro ry’ingabo za RDC, aho guhangana n’uwo mutwe, iryo huriro ryagabye ibitero mu Karere ka Rubavu, bihitana abantu 16 abandi barenga 170 barakomereka. Icyakora ibyo byose umuryango mpuzamahanga ubyirengagiza nkana, ahubwo ugahengamira ku butegetsi bwa Kinshasa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .