U Rwanda rwafunguye laboratoire nshya ipima COVID-19 ku Kibuga cy’Indege cya Kigali

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro laboratoire nshya izajya yifashishwa mu gupima COVID-19 abagenzi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mbere yo gutegerereza ibisubizo byabo muri hoteli.

Iyi laboratoire yafunguwe kuri uyu wa 24 Ukuboza 2020, ifite ubushobozi bwo kwakira ibipimo 1000 ku munsi ndetse ibisubizo byabyo bikaboneka bitarenze amasaha 24.

U Rwanda ruri mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika bifunguye laboratoire ikoresha uburyo bwo gupima Coronavirus hifashishijwe (PCR) bwizewe ku kigero cya 98%, aho igipimo kimwe kigura 48 400 Frw, ku kibuga mpuzamahanga cy’indege, ari naho ibipimo bifatirwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19 no kwakira neza abasura u Rwanda.

Yagize ati “Igikorwa cyo gushyira laboratoire ku kibuga cy’indege ni ukugira ngo turusheho gutanga serivisi nziza ku bagenzi baza mu gihugu mu gupima COVID-19.’’

“Byatugaragariye ko muri iyi minsi abagenzi biyongereye ndetse hari benshi bari kuza bafite COVID-19 ku buryo uko twasuzumaga tujya gufata ibipimo muri za hoteli, hanyuma bikajyanwa kuri laboratoire y’igihugu aho twasuzumiraga, hari igihe twatakazaga, twashatse gufatira ibipimo hano kuri buri ndege ije, ku buryo bwatworohera gukurikirana buri wese n’ibisubizo bye.’’

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko bafite ikoranabuhanga rizafasha mu kumenya utaramenya ibisubizo ku buryo bashobora no kumuhamagara akabwira impamvu y’uko gutinda.

Ati “Hari igihe dukoresha ‘pooling system’ bikaba ngombwa ko dupima buri gipimo [sample], umuntu nk’uwo ashobora gutinda kubona igisubizo kandi bagenzi be bakibonye.’’

Laboratoire nshya yashyizwe ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe ifite ubushobozi bwo gufata ibipimo byinshi, byaba ngombwa hakanakoreshwa ubundi buryo kugira ngo ibipimo bibonekere ku gihe.

U Rwanda rwari rusanzwe rufite laboratoire ipima indwara zitandukanye ziririmo na COVID-19 mu Mujyi wa Kigali izwi nka National Referral Laboratory.

Abagenzi binjira mu gihugu bazakomeza gutegerereza ibisubizo byabo muri hoteli zabugenewe.

U Rwanda rwafunguye laboratoire nshya ipima COVID-19 ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel n'abandi bayobozi ubwo hafungurwaga laboratoire nshya i Kanombe
Buri mugenzi ugeze mu Rwanda abanza gupimwa agahabwa ibisubizo bitarenze amasaha 24
Laboratoire nshya yafunguwe ifite ubushobozi bwo kwakira ibipimo 1000 ku munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .