U Rwanda rwacyuye abaturage barwo bari baraheze mu Buhinde kubera Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’Abahinde 79 bari barabuze uko bava mu Buhinde kubera icyorezo cya Coronavirus, bafashijwe gutaha mu Rwanda, mu rugendo rwakozwe n’indege ya RwandAir bava i Mumbai bagera i Kigali.

Muri Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda yari yatangiye gukusanya amakuru muri za Ambasade zitandukanye kugira ngo harebwe abanyarwanda baba bakeneye ubufasha bwihariye bwo gutaha mu gihugu babangamiwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Bashakirwaga indege ibacyura, hanyuma bo bakiyishyurira ikiguzi, ndetse bakaba bemeye ko nibagera mu gihugu bazahita bajya mu kato mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Kuri uyu wa Kane mu masaha ya saa tanu z’ijoro, indege ya RwandAir yageze i Kigali icyuye Abanyarwanda n’Abahinde bakorera mu Rwanda. Abenshi mu Banyarwanda bari barabuze uko bava mu Buhinde ni abanyeshuri.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Jacqueline Mukangira, yanditse kuri Twitter ko bishimishije kuba aba banyarwanda bageze mu gihugu amahoro.

Ati “Birashimishije kuba Abanyarwanda bari barabuze uko bava mu Buhinde ndetse n’Abahinde bamwe bashakaga gusubira mu Rwanda bageze i Kigali. Mwakoze Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, iy’u Rwanda, RwandAir, Abahinde baba i Kigali ku bw’ubufasha. Ibi bigaragaza na none umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Buhinde.”

Si ubwa mbere abanyarwanda bafashijwe gutaha muri ibi bihe bya Coronavirus, kuko nk’ab’i Burayi, indege ya RwandAir yakunze kujya ibacyura mu bihe bitandukanye muri Gicurasi.

Bahagurukiye ku Kibuga cy'Indege cya Mumbai ku manywa yo kuri uyu wa Kane
Ubwo bageraga i Kigali, buri wese yapimwaga umuriro ndetse agahita ajya mu kato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .