Raporo ya Africa Visa Openness Index (AVOI) yashyizwe hanze mu Ugushyingo 2024, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere. Uyu mwanya ruwuhuriyeho na Benin, The Gambia na Seychelles kuko byose byabonye amanota 1.000.
Uyu mwanya mwiza ibi bihugu biwukesha politike yo gukuriraho Abanyafurika Visa.
Iyi raporo igamije kurebera hamwe uko ibihugu byo muri Afurika byashyizeho ingamba na politike byorohereza ababagana.
Igaragaza ko ibijyanye no gukuriraho Visa Abanyafurika cyangwa koroshya uburyo bazibonamo ku mugabane bigenda birushaho kumvikana. Mu 2016 byari ku gipimo cya 20%, mu 2024 bigera kuri 28%. Mu myaka 10 byazamutseho 40%. 25% by’izi ngendo zo zisaba Visa abantu iyo bageze ku bibuga by’indege, mu gihe izidakenera Visa ari 28%.
Gusa ku rundi ruhande iyi raporo igaragaza ko iyi gahunda ikirimo imbogamizi kuko 47% by’ingendo zikorwa imbere ku Mugabane wa Afurika zigisaba Visa zakwa mbere y’urugendo.
U Rwanda ruri muri ibi bihugu byakuyeho visa ku baturage b’Abanyafurika barwinjiramo kuva mu myaka itandatu ishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!