U Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Ikigo cy’Iterambere cya OECD

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwinjiye mu bihugu by’ibinyamuryango by’Ikigo cy’Iterambere cyashinzwe n’Umuryango w’Ubufatanye mu Bukungu, OECD, aho cyiyongereye mu bindi 54 biwubarizwamo.

OECD Development Centre, ikigo u Rwanda rwinjiyemo cyashinzwe mu 1961 nk’ikigo cyigenga kigamije guhuza OECD n’ibihugu biyigize mu biganiro ku gusangira ubumenyi no guteza imbere ubukungu.

U Rwanda rubaye igihugu cy’ikinyamuryango nyuma yo kwandika rubisaba mu Ugushyingo 2018.

Mu busabe bwarwo, u Rwanda rwagaragaza ko rushaka kuba umunyamuryango kugira ngo rurusheho guteza imbere no kuvugurura birushijeho urwego rw’ishoramari.

Magingo aya, OECD Development Centre ifite ibihugu by’ibinyamuryango 54 birimo ibyateye imbere n’ibikiri mu nzira y’abajyambere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yigeze gutangaza ko kuba umunyamuryango w’iki kigo ari ingenzi ku Rwanda kuko rwakoze ibishoboka byose mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ndetse ko ari ‘ingenzi gutangira kwigira ku bandi bateye iyi ntambwe mbere yacu’.

Ati “Kuba Umunyamuryango w’ikipe ifite intego yo guteza imbere urwego rw’ishoramari ndetse n’amahame y’ubucuruzi.”

Mu bihugu byo muri Afurika bibarizwa muri iki kigo harimo Misiri, Côte d’Ivoire, Ibirwa bya Maurice, Ghana, Sénégal, Afurika y’Epfo, Maroc na Tunisia.

Kibarizwamo kandi ibindi bikomeye nk’u Bubiligi, u Bwongereza, Brésil, Israel, u Buyapani, u Bufaransa n’ibindi.

Ku rundi ruhande, muri Kanama 2018 hamenyekanye amakuru y’uko u Rwanda rushaka kuba igihugu cya mbere cya Afurika kibarizwa muri OECD.

Abanya-Israel, Yehuda Weinstein wabaye Intumwa Nkuru ya Leta na Ron Prosor wabaye Ambasaderi muri Loni bari gufasha u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwinjiza mu Muryango w’Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere, OECD (Organization for Economic Co-operation and Development.

The Jerusalem Post icyo gihe yanditse ko Weinstein na Prosor (Binjije Israel muri OECD mu 2010 nyuma y’imyaka itatu itegereje) bahuye na Perezida Paul Kagame n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo baganira inyungu z’igihugu mu kuwinjiramo, zishingiye ku iterambere no kongera ishoramari mvamahanga.

Weinstein ati “Batweretse ubushake ko babishaka. Mu gihe gito badusabye gukorana. Bati ‘mufite ubunararibonye, mwabikoze muri Israel, mwanafasha u Rwanda kubigeraho.”

U Rwanda rusabwa ibikubiye mu ngingo eshanu zirimo kwihaza mu ishyirwaho ry’amategeko, politiki ihamye, ubutabera bwigenga, banki zitajegajega no kunoza imibanire n’amahanga. Urugendo rwo kwemererwa kwinjira muri OECD rushobora gutwara imyaka itanu.

Nta gihugu cyo muri Afurika kibarizwa muri OECD na Afurika y’Epfo yabigerageje ntiyahiriwe kuko yagonzwe n’uburyo bw’imiyoborere.

Usibye u Rwanda rwinjiye mu Kigo cy’Iterambere cya OECD, Equateur nayo ni ikindi gihugu cyahawe ikaze.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, ni we wahagarariye u Rwanda mu nama yabereye i Paris aho rwaherewe ubunyamuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza