00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere kizajya gitanga serivisi ya ‘apostille’ hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 5 June 2024 saa 12:41
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane mu Rwanda yatangaje ko kuva kuri uyu wa 5 Kamena 2024, serivisi yo kwemeza umwimerere w’inyandiko zikenerwa b’abajya gushaka serivisi mu bihugu by’amahanga (apostille), u Rwanda ruba igihugu cya mbere gitanze iyi serivisi binyuze kuri e-mail, kuko ariho abantu bazajya bakirira izi nyandiko zemejwe.

Mu mpera za 2023 u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ya ‘Apostille’ yorohereza abantu kubona no gukoresha inyandiko zemewe n’amategeko mu bihugu byose byayashyizeho umukono.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Kamena 2024, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko mbere abantu bagorwaga no kujyana inyandiko bashaka kohereza mu mahanga kuri za minisiteri zitandukanye kugira ngo zemezwe.

Kuri ubu umuntu azajya asinyisha izo nyandiko kwa noteri asabe ko yemezwa nk’igiye gukoreshwa mu mahanga binyuze ku Irembo, yishyure ibihumbi 10 Frw bya serivisi.

Ati “Ni inzira yorohejwe cyane, izatuma kubona izo nyandiko byihuta. Niba ujyanye [ku Irembo] inyandiko yawe wayisinyishije kwa noteri ujye gusaba ‘apostille’ bayishyire muri sisiteme bagire ibyo bagenzura,…bamara kubisuzuma bakavuga bati turamwoherereza ya apostille, ugafata ya nyandiko yawe wasinyishije kwa noteri ukajya kuyikoresha aho ushaka.”

Yagaragaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga izajya yemeza izi nyandiko umuntu atagombye kuhagera, ndetse akazajya yongera akazibona binyuze kuri email cyangwa se akazikura ku ikoranabuhanga akazigira inyandiko zifatika.

Mukuralinda yagaragaje ko u Rwanda rufite “akarusho y’uko u Rwanda ari rwo rwa mbere rugiye kuyitanga ako kanya binyuze kuri email, ubwo ni e-apostille”

Yagaragaje ko mu byangombwa bizemezwa binyuze ku Irembo hatarimo ibyerekeye guhererekanya imitungo yimukanwa n’itimukanwa kuko ari icyiciro kigaragaramo ibibazo.

Ati “U Rwanda rwarifashe ku bijyanye n’iheshabubasha ku byerekeye guhererekanya imitungo yimukanwa n’itimukanwa ruravuga ruti ibi bikomeze nikorwe uko byakorwaga.”

Hagaragajwe ko ibyerekeye kugurisha imitungo yimukanwa n’itimukanwa kimwe no kuyihererekanya bikigaragaramo ibibazo byinshi, ariko kuko izindi nyandiko zizaba zikorwa mu buryo bwihuse, bizanafasha ko izi nke zinyuze mu buryo busanzwe na zo zizajya zihuta.

MINAFFET igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bajyaga basaba amabaruwa atandukanye azwi nka ‘recommendation letter’, abafasha mu guhererekanya imitungo nk’ubutaka cyangwa gusaba gusonerwa imisoro na yo azajya asabwa binyuze kuri Irembo.

Mukuralinda yahamije ko ikoreshwa rya apostille mu Rwanda bifite n’akamaro mu kongera ishoramari kuko abanyamahanga bagorwaga no kubona inyandiko zabo zemerewe gukoreshwa mu Rwanda ariko ubu abakomoka mu bihugu 125 byasinye kuri aya masezerano bazajya bazikoresha nta kindi kiguzi basabwe.

Umukozi ushinzwe Abafatanyabikorwa muri Irembo, Noella Dushime Kajeneri yagaragaje ko serivisi zijyanye n’ibi byangombwa zizajya zitangwa mu gihe cy’iminsi itatu ariko ishobora kuzanamanuka ikagera ku munsi umwe kuko mu mezi atatu ya mbere bazajya bakomeza kugenzura uburyo bikorwamo n’impinduka zishobora gukorwamo.

Amasezerano ya Apostille yashyizweho tariki 5 Ukwakira 1961. Magingo aya, ibihugu byayashyizeho umukono ni 125.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda yagaragaje ko gutanga apostille binyuze ku ikoranabuhanga bizoroshya izi serivisi
Inzego zitandukanye zemeje ko ibyangombwa bizajya bitangwa bitarenze iminsi itatu
Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .