U Rwanda ruzakira inama y’Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira inama mpuzamahanga izahuza abagize Inteko Ishinga Amategeko z’ibihugu 179 ku Isi, byemejwe ko izahabera mu Ukwakira 2020, igahuza abasaga 2000 biganjemo abayobozi b’izo nteko.

Imyiteguro y’iyi nama yagarutsweho na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena mu Rwanda, Bernard Makuza kuri uyu wa 8 Ukwakira ubwo yatangazaga ibikorwa manda yayo ya kabiri yakoze mu myaka umunani ishize.

Iyi manda yatangiye imirimo yayo mu 2011, yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kugira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko asaga 270, gushyiraho abayobozi basaga 250, gukora ubushakashatsi butandukanye ku iyubahirizwa ry’amahame remezo n’ibindi.

Senateri Makuza yavuze ko mu myaka umunani ishize abasenateri batangiye manda ya kabiri ya Sena bagize uruhare mu guteza imbere n’ubukerarugendo bushingiye ku nama, nk’izabereye mu Rwanda rukinjiza amadevize.

Muri izo nama harimo iz’Inteko Ishinga Amategeko z’Umuryango wa Afurika (Pan Africa Parliament), iz’inama y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), iyahurije hamwe Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika iheruka guterana mu 2018.

Uretse izo zabaye, Senateri Makuza yavuze ko hari indi ikomeye u Rwanda rwemerera kwakira umwaka utaha.

Ati “Ikindi navuga nanone by’agahebuzo ni uko bishingiye kuri uwo mubano n’Inteko zishinga Amategeko turitegura kwakira inama isanzwe ya 143 y’Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko zo ku Isi, igizwe n’Inteko zishinga amategeko 179.”

Urubuga rw’iryo huriro rugaragaza ko iyo nama izatangira ku wa 11 Ukwakira ikarangira ku wa 15 Ukwakira 2020, ikazatangirwamo ibiganiro bitandukanye bizibanda ku bikorwa by’Inteko zishinga amategeko muri rusange, imbogamizi zigira n’ingamba zafatwa.

Yakomeje agira ati “Bazakorera inama yabo aha mu Rwanda mu Ukwakira 2020, byamaze kwemezwa n’imyiteguro yaratangiye, tukaba twitegura ko hazaba hari abasaga 2000. Uwo ni umusanzu nawo ukomeye.”

Guhera muri Nyakanga 2018 kugeza muri Gashyantare 2019, u Rwanda rwinjije miliyoni 52 z’amadolari avuye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga, intego ikaba ari uko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 ruzinjiza miliyoni 88 z’amadolari.

Senateri Makuza avuga ko Inteko Ishinga Amategeko itasigaye inyuma mu kwinjiriza igihugu amadevize

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .