Iyi nama izaba iteranye ku nshuro ya 13 izerekana imbogamizi n’amahirwe ahari mu duce twibasiwe cyane na virusi itera Sida ndetse hanasangirwa ingamba zakoreshejwe mu bindi bice byabashije guhangana na yo.
Perezida wa IAS, Beatriz Grinsztejn, yavuze ko iyi nama ya IAS 2025 izaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa aho iterambere rya siyansi n’ubushakashatsi kuri virusi itera Sida rigeze n’uburyo hakongerwamo imbaraga mu rwego rwo guhangana na virusi itera Sida ntibe ikiri icyorezo gihangayikishije isi.
Ati “Mu gihe hasigaye imyaka itanu gusa kugira ngo intego ya 2030 igerweho, ni ngombwa ko abashakashatsi kuri virusi itera Sida barushaho kongera imbaraga kugira ngo haboneke igisubizo kirambye. Iyi nama itanga urubuga rukomeye ku bashakashatsi, abakora ubuvugizi, imiryango itandukanye ndetse n’abashyiraho amategeko kugira ngo barebere hamwe igisubizo gihuriweho mu kujya imbere.”
Inama y’Ubutegetsi ya IAS ndetse n’akanama gashinzwe gutegura iyo nama bahisemo Umujyi wa Kigali ko ari wo wazakira iya 2025, nyuma y’igenzura bakoze bagasanga u Rwanda rwarabaye igicumbi cy’inama mpuzamahanga, ndetse no kuba abaturage bose ba Afurika bashobora kwinjira mu Rwanda bidasabye Visa.
Umuyobozi wa IAS mu Rwanda, Umutesi Jeanine yavuze ko iyo nama izaba umwanya wo kwerekana urugero rw’u Rwanda, kuko rwabashije kugera ku ntego ya 95-95-95 ya UNAIDS imyaka irindwi mbere y’uko igihe cyagenwe kigera.
Yagize ati “u Rwanda ni kimwe mu bihugu bike byabashije kugera ku ntego ya UNAIDS imyaka irindwi mbere, ari zo guhamagarira abantu bose babana n’ubwandu bwa virusi itera Sida kumenya uko bahagaze ku kigero cya 95%, 95% y’ababana n’ubwandu guhabwa ubufasha bwo kwa muganga, no kuba 95% y’abafata imiti igabanya ubukana baba bamaze gukomera izo ntego zikaba iza 2030. Twishimye kubona aya mahirwe yo gusangira iyi ntambwe n’isi yose.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rwavuye ku kuba mu bihugu bikennye ku isi kugeza ku kuba igihugu kiyoboye mu iterambere ry’urwego rw’ubuzima ndetse n’iterambere muri rusange.
Yongeyeho ati “Guhagarika virusi itera Sida nk’icyorezo gihangayikishije isi, dukeneye gushora mu gukumira, harimo kugabanya ubusumbane butuma abagore ari bo bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera Sida kuruta abagabo. Amateka yacu yaratwigishije.”
Minisitiri Dr Nsanzimana kandi yabwiye IGIHE ko kuba u Rwanda ari rwo ruzakira iyi nama bisobanuye byinshi birimo ko u Rwanda rufitiwe icyizere n’abategura inama zikomeye zisaba ibikorwa remezo bigezweho, imitegurire inoze, isuku, umutekano n ibindi abasura u Rwanda bashima.
Ati “Inama nk iyi nini izana inyungu mu batanga serivisi, abashakashatsi bungukira mu bumenyi no kugira abafatanyabikorwa bashya bazahahurira. Urwego rw ubuzima by umwihariko tuhakura imishinga n’abatanya bikorwa bashya, ubukungu bw’igihugu butera imbere iyo tugira inama nk izi nini kandi nyishi.”
Inama ya IAS ihuriza hamwe abashakashatsi, abakora ubuvugizi, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafite aho bahuriye no gushaka ingamba zigamije kurandura virusi itera Sida, ikazaba itakiri icyorezo gihangayikishije Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!