00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzaba rwemerewe kwambuka umupaka ku manywa y’ihangu: Akaga gashobora kugwira Tshisekedi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 October 2024 saa 08:33
Yasuwe :

Umusesenguzi mu bya Politiki akaba n’Umunyamategeko, Gatete Ruhumuriza Nyiringabo, yasobanuye ko ibikorwa bya RDC byo kwiyegereza Abajenosideri, bishobora gutuma u Rwanda rushoza intambara kuri iki gihugu mu buryo bweruye, abigereranya n’ibyo Amerika yakoze muri Afghanistan igiye guhiga Osama Bin Laden.

Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wo kwakira mu gihugu cye Abanyarwanda batandatu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Barimo Capt Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.

Kugira ngo uwo mugambi umenyekane, ni uko hari inyandiko yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole, yagiye hanze iha Ali Iliassou Dicko uruhushya rwo guhagararira uyu Mukuru w’Igihugu mu biganiro bisaba ko aba Banyarwanda bemererwa kujya i Kinshasa.

Gatete mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, yasobanuye ko Tshisekedi atari ukwibeshya mu guha rugari Abajenosideri kuko imyumvire ye isanzwe ari uko u Rwanda ari igihugu kiyobowe n’Abatutsi, ko bityo Abahutu bazakoranira muri RDC hanyuma bagakuraho ubwo buyobozi.

Ati “Kandi Guverinoma y’u Rwanda, ntabwo ari iy’Abatutsi, ni iy’Abanyarwanda muri rusange [...] uramutse usomye ibaruwa, wabonamo ibindi bintu, ivugamo ‘bamwe mu Bahutu’.”

“Buriya abicanyi n’Abahutu, ni abantu babiri batandukanye. Abicanyi ni abicanyi, bashobora kuba barishe bitwikiriye izina ry’Abahutu, ariko Abahutu ntacyo bapfana na bo. Ari yo mpamvu umuntu wa mbere wo kubarwanya ni Abanyarwanda, bititaye ku kuvuga ngo ni Abatwa, Abahutu cyangwa ni Abatutsi. Abicanyi nta bwoko bagira.”

Gatete yasobanuye ko usesenguye neza impamvu Tshisekedi yiyegereje aba bantu bagize uruhare muri Jenoside, ari uko umutwe wa FDLR utangiye gucika intege, utagifite abantu bo ku ruhembe mu gukomeza gukongeza ingengabitekerezo.

Ati “Ubwo u Rwanda rwari rufitanye umubano mwiza na RDC, Ingabo z’u Rwanda zemerewe kujya ku butaka bwa RDC, zica abatangije FDLR [...] abantu bavuga ko FDLR ishaje ariko ingengabitekerezo ituruka mu bantu bakuze.”

Kuri Tshisekedi, ngo kuba abayobozi ba FDLR bari bafite ingengabitekerezo barishwe, yisanze agomba gushaka abandi bafite izo ntekerezo ku buryo bazavuga imvugo zihembera urwo rwango.

Ati “Uyu munsi abantu FDLR idafite, ni abantu nka ba Kayibanda, Gitera, Perraudin […] abantu buzuye ingengabitekerezo kuko abari bahari bishwe. Ubu hari abasirikare bari gutsindwa umunsi ku wundi, uyu munsi Tshisekedi ari mu rugendo rwo gushaka abigisha ingengabitekerezo ya Jenoside muri aba bato bari kurwana.”

Kuko abato bari kurwana bagatsindwa na M23, Tshisekedi ngo yumva ko igikenewe ari ugushaka abantu bafite ingengabitekerezo bashobora kubegera bakabumvisha ko bagomba kurwana, bagatera u Rwanda.

Gatete yasobanuye ko ibyo bikorwa byo kwiyegereza abantu bifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside, ari byo byanatumye mu minsi ishize, umuhungu wa Perezida Habyarimana, Jean Luc Habyarimana, ajya i Kinshasa nyuma akandika amagambo atera icyuhagiro FDLR.

Ku wa 19 Kanama 2024, Jean-Luc yanditse ubutumwa burebure kuri X, agaragaza ko FDLR atari ikibazo ku mutekano w’akarere n’u Rwanda.

Ati “Mu biganiro biheruka, uburyo buhuriweho bwo gusenya FDLR bwaremejwe. Ariko ubu buryo bubura igisobanuro cya nyacyo cya FDLR n’ikibazo iteye kuri Leta ya Kigali.”

Gatete yavuze ko igitangaje ari uburyo RDC ikomeza kuyobya uburari, ikanga kwemera ko iri kwiyegereza abantu bose bafite umugambi mubisha ku Rwanda.

Ati “Abantu bo mu Biro bya Tshisekedi banditse iyi baruwa, babwira Niger bati ntimubwire Abanyarwanda. Ntabwo buri gihugu cyose giteye gutyo, ntabwo ushobora gukora ikintu nka kiriya kireba inkiko, utamenyesheje abo bireba.”

“U Rwanda rwabonye ibaruwa isohotse, rubwira umuhuza [Angola] ruti, turi kugerageza gushaka uburyo twagera ku mahoro ariko aba bantu ibi nibyo bari gukora. Umuhuza abaza RDC, nabo bati oya ntacyo twakoze. Rubaza Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ruti yego twabonye ibaruwa ya RDC, dore kopi. U Rwanda rubaza Niger, nayo iti Yego.”

Gatete yavuze ko mu bisanzwe, amahame mpuzamahanga agena ko igihe umuntu arangije igihano mu gihugu runaka, yurizwa indege, akoherezwa aho akomoka. Gusa, aba bantu bo bagumye muri Niger, bafashwa na Loni, mu buryo ubwo aribwo bwose ariko badafite uburenganzira bwose, gusa RDC yo ishaka kugira ngo bishyire bisanzure mu migambi yabo.

“U Rwanda rwazinjira muri RDC ku manywa Isi yose ireba”

Gatete yavuze ko ibi bikorwa bya Tshisekedi, biramutse bikomeje, bishobora kugeza ahantu u Rwanda rwazinjira muri Congo, rukarengera umutekano warwo.

Magingo aya, u Rwanda rwakajije ingamba mu mbibi zarwo mu kwirinda ko hari ibitero bishobora kurugabwaho biturutse ku butaka bwa RDC nk’uko byagiye bigenda mu minsi ishize.

Gatete yavuze ko mu gihe Tshisekedi ari gutumira abakoze Jenoside ngo bajye mu gihugu cye, naramuka abafashe abakajyana mu gice cy’aho akomoka muri Kasai, akabubakira, “ntacyo bizaba bitwaye u Rwanda, nabajyana i Kinshasa akabaha inzu nziza kuri Fleuve Congo, ntacyo bizaba bitwaye u Rwanda”

Ati “Ariko abo bantu nibajya i Rutshuru ku mupaka w’u Rwanda, bakagira uruhare mu bikorwa bya gisirikare cyangwa se nibajya i Kinshasa mu bikorwa bya politiki byo gukwiza ingengabitekerezo, bizaba birengereye ibyemewe mu mategeko mpuzamahanga.”

Yatanze urugero ku buryo Amerika yateye Afghanistan kuko yari icumbikiye Osama Bin Laden wagize uruhare mu bitero by’iterabwoba muri Amerika n’ahandi ku bikorwa bya Amerika.

Ati “[Abanyamerika] bati dufite uburenganzira bwo kujya kumushaka aho yicaye kuko kwicara hariya ni ikibazo ku mutekano wacu. Sinzi niba RDC isoma ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga n’ibindi bijyanye nayo nk’ibi. Kuba Amerika iri muri gahunda y’ubuhuza hagati y’u Rwanda na RDC, izi neza ibi byose, niba Kinshasa bigaragaye ko aba bajenosideri bari kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni ihame rihanwa n’amategeko mpuzamahanga.”

Gatete yavuze ko ingaruka z’ibi bintu zirenze uko abantu babyumva, kuko Niger yari yarashyize aba bantu ahantu badafite ubwinyagamburiro busesuye, none RDC irashaka kubaha rugari ikabashyigikira mu bikorwa byabo bya politiki na gisirikare.

Ati “Ibyo ni impamvu yemewe u Rwanda rwaheraho rushoza intambara mu buryo bwemewe n’amategeko [...] nibohereza aba bantu hafi y’igihugu cyacu, u Rwanda ruzaba rufite ingingo zirurengera zo kwambuka umupaka ku manywa y’ihangu, mu buryo bwemewe, rugashaka abo bantu aho bari hose, rukabikiza. Sinzi niba abantu bo muri RDC bumva ibi bintu […] u Rwanda rwagenda ntawe rugishije inama.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .