00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruyoboye ibihugu byo mu karere mu kugura isukari ya Uganda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 October 2024 saa 01:30
Yasuwe :

U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bitumiza isukari nyinshi muri Uganda ruciye kuri Kenya yari isanzwe kuri uwo mwanya.

Imibare mishya y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Uganda (URA) igaragaza ko u Rwanda rwatumije muri icyo gihugu isukari ingana na toni 39.3 ihwanye na 35.3% bya toni 111.1 inganda z’isukari muri Uganda zacuruje mu Isoko rya EAC mu mezi icyenda y’uyu mwaka.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka inganda z’usukari muri Uganda zitakomeje kohereza isukari muri Kenya nk’ibisanzwe, ari byo byatumye u Rwanda ruhita rusimbura Kenya ku mwanya wa mbere mu bihugu bya EAC bigura isukari nyinshi muri icyo gihugu.

Ibyo byatewe no kuba u Rwanda rwarashakaga kuziba icyuho cy’isukari nke imbere mu gihugu ndetse n’izamuka ry’igiciro cyayo ku isoko.

Igabanuka ry’isukari ikorerwa mu Rwanda ryatewe ahanini n’ibiza byangije imirima y’ibisheke; ibyaje no gutuma uruganda rwa Kabuye ruyikora ruhagarara amezi atatu muri uyu mwaka.

Iyo sukari yatumijwe muri Uganda mu ngano nini yafashije mu guhangana n’izamuka ry’igiciro cy’isukari mu Rwanda by’umwihariko kuva muri Kamena uyu mwaka.

Igabanuka ry’isukari Kenya yatumizaga muri Uganda ryatewe n’ingamba Kenya yafashe zijyanye no gukumira ibitumizwa mu mahanga bishobora kuboneka mu gihugu, aho yatumije gusa igera kuri toni 18 mu mezi icyenda ashize ingana na 16.2% by’isukari Uganda yohereza mu mahanga.

Ibi byagize ingaruka ku bucuruzi bw’isukari muri Uganda kuko yari yiteze isoko rinini rya EAC ririmo na Kenya yari isanzwe iri imbere.

Minisiteri y’Inganda muri Uganda itangaza ko izakomeza ibiganiro na Kenya ku buryo bwo korohereza icuruzwa ry’isukari iva mu mahanga.

Gusa Uganda inateganya kujya yitunganyiriza isukari ku kigero cya 100% aho kuyigurisha hari ibigikeneye gutunganyirizwa mu zindi nganda mu rwego rwo kuyongerera agaciro.

Ibihugu bya EAC biza imbere mu gutumiza isukari nyinshi muri Uganda ni u Rwanda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo.

U Rwanda ruyoboye ibihugu byo mu karere mu kugura isukari ya Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .