00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashobora gushyirwaho ibigo by’igororamuco by’ibanze ku rwego rw’intara

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 January 2025 saa 09:49
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yasobanuye ko hari gutekerezwa uburyo hashyirwaho ibigo by’igororamuco by’ibanze ku rwego rw’intara, mu gufasha ababyoherezwamo guhinduka mu mico no mu myifatire.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yo mu 2023/2024 yagaragaje ko mu bigo by’igororamuco by’ibanze harimo abantu 7.632 biganjemo urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 35.

Muri ibyo bigo kandi harimo ubucucike bukabije kuri bimwe kuko icy’Umujyi wa Kigali bwari kuri 215%, icya Gakenke bwari kuri 160%, icya Huye ni 160%, Rulindo ni 154%, Muhanga 150%, Nyamasheke ni 136% na Gisagara biri ku 101%.

Ubusanzwe ibigo by’Igororamuco by’ibanze bizwi nka Transit Centers bicungwa n’uturere. Bijyanwamo abagaragaweho n’imico ibangamira ituze rya rubanda irimo ubuzererezi, ibikorwa by’urugomo, ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye.

Biteganyijwe ko aboherezwa mu bigo by’Igororamuco binini nka Iwawa, Gitagata na Nyamagabe bagomba kuba baranyujijwe muri ibyo bigo by’ibanze.

Mufulukye Fred, yagaragarije abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside ko kwiyongera k’umubare w’abajyanwa muri ibyo bigo ari ikibazo gikomereye u Rwanda.

Ati “Ni ikibazo kiremerereye igihugu. Ntabwo ari ikibazo cy’Akarere kamwe nta nubwo ari ikibazo cy’urwego rumwe. Ntitwavuga ngo tukirekere MIGEPROF kuko ari ibibazo by’umuryango. Ni ikibazo kitureba nk’Abanyarwanda twese dukwiriye gushaka igisubizo.”

Yavuze ko hari gutekerezwa uburyo hakubakwa ibigo by’Igororamuco by’ibanze kuri buri Ntara ku buryo byajya bifasha abatinda mu by’uturere kuba bagororwa no guhabwa uburere bugamije kubahindura bidasabye kujyanwa mu bigo binini nka Iwawa.

Ati “Ubu hari gutekerezwa ko bikunze ku rwego rwa buri ntara twagira ibigo byadufasha mu igororamuco. Ba bandi batinda mu turere bakaba bafashirizwa ku rwego rw’Intara bagahabwa nibura igororamuco. Ari na ya myuga bakaba babikorera ku rwego rw’Intara.”

Yakomeje ati “Kuruta uko twavuga ngo umuntu umukuye i Gisigara, umujyanye Iwawa cyangwa umukuye Nyagatare umujyanye Iwawa. Tukavuga duti dushoboye kugira ikigo ku rwego rwa buri ntara, tukigisha indangagaciro, tukigisha n’imyuga y’ibanze noneho Iwawa hakaba hajyayo ba bandi tubona ko babaye imbata.”

Yavuze ko ibyo bishobora kuba igisubizo by’umwihariko no kugufasha n’imiryango abajyanwa muri ibyo bigo baba baturutsemo hagamijwe gukemura ikibazo mu buryo burambye no kubakurikirana nyuma yo kugororwa.

Ati “Ni uburyo rero turimo gutekereza, banyakubwahwa badepite muri bwa bufatanye bwanyu n’ubufasha musanzwe muduha n’ubufatanye bw’inzego, twumva zimwe muri izi ngamba ziri gutekerezwa zishobora kudukemurira ibibazo byinshi.”

Mufulukye yasobanuye ko nubwo bimwe mu bikorwa abajyanwa mu bigo by’Igororamuco baba bakoze bigize ibyaha bihanirwa n’amategeko, kubohereza muri ibyo bigo ari amahirwe baba bahawe yo kongera kwitekerezaho, kwisubiraho, kwikosora no gufata icyemezo cyo kubivamo bitabaye ngombwa ko bahanwa cyane ko umubare munini aba ari urubyiruko.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yasobanuye ko hari gutekerezwa uburyo hashyirwaho ibigo by’Igororamuco by’ibanze ku rwego rw’Intara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .