Iyi raporo irebana n’umutekano w’Uburasirazuba bwa RDC, yagejejwe ku bihugu bigize aka kanama kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, biganira ku bikubiyemo, birimo ibikorwa by’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’ibiganiro bya Luanda.
Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ko Loni idakwiye kwirengagiza ko umutekano w’u Rwanda ushobora guhungabana bitewe n’uko Leta ya RDC yinjije mu gisirikare cyayo FDLR, ikayiha intwaro, imyitozo ya gisirikare ndetse n’amafaranga.
Yagize ati “Kuba FDLR isa n’itagaragara muri iyi raporo birahangayikishije, ugereranyije na M23 na ADF byo byavuzweho inshuro zikubye gatatu. Iyi raporo yirengagiza ko ubufatanye buri hagati ya FARDC na FDLR budateza ikibazo ku mutekano w’akarere gusa, ahubwo ari n’ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.”
Uyu mudipolomate yagaragaje ko kutagaragaza iki kibazo kwa misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) n’akanama gashinzwe umutekano, bituma ubushake bwabyo bwo kugarura amahoro mu karere bushidikanywaho.
Ambasaderi Rwamucyo yibukije ko mu biganiro bya Luanda byakomojweho muri iyi raporo, tariki ya 14 Nzeri 2024, intumwa za RDC ku rwego rw’abaminisitiri zanze uburyo buhuriweho bwateguwe na Angola bwo gusenya umutwe wa FDLR, nyamara inzobere mu nzego z’umutekano zari zabwemeye.
Yagize ati “Ubu buryo bwari bwashyigikiwe n’urwego rw’umutekano rwa RDC, rwifatanyije n’inzobere z’u Rwanda na Angola. Birahangayikishije cyane kuba Leta ya RDC yaranze ku bushake kandi byeruye kugira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere, umuryango mpuzamahanga ntugire icyo ubivugaho.”
Rwamucyo yasabye Leta ya RDC guhagarika ubufatanye buri hagati y’ingabo zayo na FDLR ndetse n’ubufasha ziha uyu mutwe, kwemera ko uburyo bwo kuwusenya bushyirwa mu bikorwa, kandi igategura uburyo bwo gucyura impunzi z’Abanye-Congo.
Ambasaderi Rwamucyo yahamije ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye ibiganiro bya Angola bigamije gukemura ikibazo kibangamiye umutekano w’akarere guhera mu mizi, ashimangira ko inzira ya dipolomasi ari yo yonyine yabikemura.
Ambasaderi wa RDC muri Loni, Zénon Mukongo Ngay, yagaragaje ko FDLR n’imvugo zibiba urwango zikwirakwira muri iki gihugu atari byo bihangayikishije, asobanura ko ikibazo gihari ari umutungo kamere w’igihugu cyabo ahamya ko ukomeje gutwarwa na M23.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!