00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rusanga igihe kigeze ngo Abimukira babonwe nk’amahirwe aho kuba umutwaro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 04:19
Yasuwe :

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith yavuze ko igihe kigeze ngo abatuye Isi by’umwihariko abo mu bihugu byateye imbere babone Abimukira n’Abasaba Ubuhunzi nk’amahirwe aho kuba umutwaro.

Ikibazo cy’Abanyafurika bahunga umugabane wabo bakajya mu bihugu by’i Burayi akenshi banyuze mu nzira zitemewe bamwe bikabaviramo gushyira ubuzima bwabo mu byago.

Ababashije kugera ku Mugabane w’u Burayi batangira urugendo rutoroshye rwo gushaka ibyangombwa, bamwe bikabatwara igihe kinini batarabibona.

Impamvu zitera iki kibazo ndetse n’icyakorwa ni byo biri kuganirwaho mu Nama y’Abaminisitiri ba Afurika bashinzwe Ibidukikije, abashinzwe Abimukira n’Impunzi ndetse n’abafite Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu nshingano bateraniye i Kigali.

Muri iyi Nama ya karindwi y’Ihuriro Nyafurika ku Bimukira n’Impunzi [PAFOM, “Pan African Movement], abayitabiriye bari kurebera hamwe uruhare ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere zigira mu kongera umubare w’abaturage ba Afurika bahungira i Burayi no mu bindi bihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira [IOM- UN Migration] rigaragaza ko imibare y’abapfa n’ababurirwa irengero bari mu nzira berekeza mu bihugu by’i Burayi n’ahandi, ugenda wiyongera kuko mu 2020 bari 4,297 naho 2021, bagera kuri 6046.

Ni mu gihe kuva uyu mwaka wa 2022 watangira abarenga 3900 aribo bamaze gupfa no kuburirwa irengero.

Minisitiri Uwiyeze yavuze ko mu biganiro biri kubera i Kigali, hagomba gufatirwa ingamba ziganisha ku gukemura ibibazo bituma abaturage ba Afurika bahitamo guhunga ibihugu byabo bakajya i Burayi.

Mu mpamvu zituma abantu bava muri Afurika bakajya gushaka ubuzima ahandi, harimo izishingiye ku mihindagurikire y’ibihe nk’imyuzure, izuba ryinshi ritera amapfa, inzara, intambara n’ibindi.

Minisitiri Uwizeye ati “Iyi nama igomba kugira imyanzuro ikomeye ifata kubera ko turabona hirya no hino ibintu bigendanye n’ihindagurika ry’ikirere n’ibiza bishobora kugira ingaruka mu kwimuka kw’abaturage bamwe bava aho ibiza biri bajya aho bitari. Ni byiza ko ibihugu byose bihora byiteguye, kugira ngo igihe cyose icyo kibazo kibayeho abantu bimuka bava hamwe bajya ahandi bamenye uburyo bafatwa ndetse banamenye uburenganzira bwabo.”

Umuyobozi Mukuru wa IOM, António Vitorino yavuze ko guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bishobora gufasha mu kurwanya ikibazo cy’Abimukira.

Ati “Ni ngombwa ko tureba mu buryo bwagutse impamvu zituma abantu bava mu bihugu byabo bagahungira ahandi. Ni ibintu bibaho ku Isi hose ariko by’umwihariko muri Afurika, ni umugabane ukunze kwibasirwa n’amapfa, inzara, imyuzure n’inkangu bitwara ibintu by’abaturage, bikabasenyera bityo nabo bakaba bafata icyemezo cyo guhunga.”

Abimukira ntabwo ari umutwaro

IOM- UN Migration igaragaza ko muri Mata 2022, Abana bari bamaze kuvukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite inkomoko mu bindi bihugu bageze kuri miliyoni 47. Ni ukuvuga ko ari abana bose batari bafite ubwenegihugu bwa Amerika mu gihe bavukaga.

Minisitiri Uwizeye avuga ko bidakwiye ko kugeza ubu hari ibihugu byagakwiye kuba bigifata ukwimuka kw’abantu bava hamwe bajya ahandi nk’ikibazo kandi muby’ukuri ari igisubizo.

Ati “Hari ibihugu byinshi cyane bigifata ukwimuka kw’abantu bava hamwe bajya ahandi bakumva ko ari ikibazo, bakumva ko ari umutwaro ku bihugu byabo, ariko iyo hariho ingamba nziza, uburyo bwiza bwo kureba neza icyo kibazo biba igisubizo ahubwo kuko Abimukira cyangwa abaza mu gihugu cyawe bashobora kuzana ubumenyi butandukanye.”

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Imibereho Myiza, Umuco na Siporo muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Angela Martins avuga ko iyo urebye ibihugu byinshi Abimukira bajyamo, usanga bagerayo bagakora akazi runaka bitewe n’impano baba bafite, bikaba byatuma ibyo bihugu bitera imbere.

Yagize ati “Ntabwo dukwiye kuba tubita ko ari Abimukira, kubera ko batanga umusanzu mu kubaka ibihugu bajyamo kubera ko hari impano zitandukanye baba bafite. Niyo mpamvu rero dukwiye kubyita ko ari amahirwe aho kuvuga ko ari umutwaro.”

Mu 2019 Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR bagiranye amasezerano yo kwakira Abimukira n’abasaba Ubuhunzi baturutse mu gihugu cya Libya.

Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, bakananiwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.

Bahise bashyirirwaho inkambi bakirirwamo by’agateganyo mu Rwanda, mu gihe bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira.

U Rwanda kandi rukomeje ibiganiro n’u Bwongereza ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Imibereho Myiza, Umuco na Siporo muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Angela Martins avuga ko imihindagurikire y'ikirere iri mu mpamvu zikomeye zitera Abimukira
Umuyobozi Mukuru wa IOM, António Vitorino yagaragaje ko hakwiriye gushyirwaho politiki n'ingamba zo kurandura ikibazo cy'Abimukira
Minisitiri Uwizeye yagaragaje uruhare rw'u Rwanda mu gukemura ikibazo cy'Abimukira
Mozambique nayo irahagarariwe muri iyi nama
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Shakilla Umutoni Kazimbaya aganira n'umwe mu bitabiriye
Dr Mujawamariya yagaragaje ko kwita ku bidukikije bishobora gufasha mu gukemura ikibazo cy'abimukira
Inzego zishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda zitabiriye iyi nama iri kubera i Kigali
Ibihugu bya Tanzania na Sierra Leone birahagarariwe muri iyi nama iri kubera i Kigali
Alasan Senghore uhagarariye Umuryango Croix Rouge muri Gambia ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama
Abitabiriye inama bungurana ibitekerezo
Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro ku ngingo yo kurengera ibidukikije hakumirwa abimukira
Ihuriro ryiga ku bibazo by’abimukira muri Afurika mu muryango uharanira ishema no kwihesha agaciro k’Abanyafurika “Pan African Movement” ryitabiriwe n'abayobozi batandukanye ku Mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .