U Rwanda rurigira kuri Tokyo uko rwagabanya amazi yangirika adakoreshejwe

Yanditswe na Habimana James
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Tokyo ni Umurwa Mukuru w’u Buyapani, igihugu giherereye muri Aziya. Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye mu 2015, yagaragaje ko uyu Mujyi utuwe n’abaturage miliyoni 9.273, bivuze ko u Rwanda rurusha uyu Mujyi abaturage miliyoni eshatu gusa.

Imibare igaragaza ko abatuye u Buyapani 100% bose bagerwaho n’amazi, n’aho ayangirika akaba ari kuri 3% gusa mu murwa mukuru Tokyo.

Ni mu gihe kugeza ubu amazi angana na 38% mu Rwanda atakara buri mwaka adakoreshejwe, igihugu kandi kigahomba miliyari zisaga 11 Frw z’amazi atakara atageze ku baturage buri mwaka.

U Rwanda rurimo kwakira inama mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’uburyo ikibazo cy’amazi yangirika cyakemuka, ni inama yateguwe n’Ikigo cy’u Buyapani cy’ubutwererane mpuzamahanga, JICA, gifatanyije na leta y’u Rwanda, ikaba ihuje ibihugu birindwi byo ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda (Chargé d’affaires) akaba na Ambasaderi w’agateganyo w’iki gihugu, Yuko Hotta, avuga ko kuba u Buyapani bwarageze kuri uru rwego byasabye ko bufata ingamba zikomeye, kandi umuco wo kutangiza amazi utozwa mu miryango y’abaturage bose ko amazi ari ubuzima.

Ati “Bisaba gukomeza gukora, ibihugu bya Afurika bigomba guhindura umuco uhari w’uko amazi ari ay’ubuntu, bigomba kandi kubaka ibikorwa remezo, iyo ushoye nibwo ugera ku bintu nk’ibi twagezeho.”

“Ntabwo twe twangiza amazi kuko tuzi ko amazi ari ngombwa mu kurinda ubuzima bwacu, n’umwana hirya ni hino mu rugo ntabwo aba yemerewe gukoresha amazi uko yiboneye, aba agomba kwigishwa agaciro k’amazi.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Uwera Patricie, avuga ko iyo urebye aho ikibazo cy’amazi kigeze mu gihugu uyu munsi ugereranyije n’imyaka ishize, hari ibyakozwe.

Uwera ati “Urugero rw’amazi ruracyari ruke mu gihugu ariko turacyakivugutira umuti, nk’uko tumaze iminsi tubabwira hari umushinga turimo gukora dufatanyije na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, aho turimo gukora imiyoboro muri Kigali irenga kilometero 400, hari kandi inganda zirimo kuvugururwa kugira ngo twongere ingano y’amazi, twibwira ko icyo kibazo cy’amazi mu minsi mike kizaba cyakemutse.”

Uwera akomeza agira ati “Icyo twishimira ni uko nk’uruganda rw’amazi rwa Nzove rwongereye amazi atari make kandi ntabwo rwari ruhari mu myaka 10 ishize, hari imiyoboro myinshi yagiye isanwa twibwirwa ko nabyo ari byiza, gusa burya iyo wenda abantu bari mu bibazo ntibabona uko bashima ibyakozwe ariko iyo urebye uko twari tumeze mu myaka itanu ishize mu rwego rw’amazi siko bikimeze uyu munsi kuko uyu munsi amazi ntakibura bya hato na hato.”

Avuga ko u Rwanda rugomba kwicara rukiga mu buryo busesuye, uko u Buyapani bubungabunga amazi ku buryo atakara atageze ku baturage.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzola Aimé, avuga ko ingamba ziriho zitanga icyizere ko nk’uko babyiyemeje muri gahunda ya 2024, abanyarwanda bazaba bafite amazi.

Ati “Kuba u Rwanda rufite igipimo cy’amazi menshi atakara ntabwo bishimishije, gusa twakoze igenamigambi ryo kugabanya ayo mazi kuko hari aterwa n’amatiyo ashaje, icyo tugomba kubanza kureba ni uko tumenya amazi ameneka kandi ubu tugiye kushyiraho konteri zimenya amazi yakoreshejwe, tukamenya amazi yamenetse kandi tukamenya umuyoboro wagize ikibazo bityo tugatabara hakiri kare.”

Politiki y’u Rwanda yo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura mu gihugu iteganya ko umuturage aba afite amazi iyo ayageraho adakoze urugendo rurenze metero 200 mu Mujyi na metero 500 mu cyaro.

Hagendewe kuri ibyo bipimo, abafite amazi bageze kuri 62%, mu gihe ababasha kugera ku mazi nibura mu birometero bitarenze bitanu basaga 80%.

Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) ya 2017-2024, u Rwanda rwiyemeje ko mu myaka irindwi abaturage bose, ibigo nderabuzima, amashuri na sosiyete z’ubucuruzi zizagerwaho na serivisi z’amazi n’isukura ku 100%.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda (Chargé d'affaires) akaba na Ambasaderi w’agateganyo w’iki gihugu, Yuko Hotta, avuga ko Abanyafurika bagomba kumenya ko amazi afite agaciro mu buzima
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzola Aimé, yavuze ko barimo gushyiraho ikoranabuhanga ku buryo bazajya bamenya amazi yagize ikibazo
Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Uwera Patricie, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwigira ku Buyapani
Iyi nama yitabiriwe n'ibihugu birindwi bishaka uko ikibazo cy'amazi atakara cyakemurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza