Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Intumwa yihariye y’Umuryango ushingiye kuri Islam wita ku kwihaza mu Biribwa, Said Hussein Lid, bigamije kureba uko u Rwanda rwakwinjira muri uyu muryango.
Uyu muryango washingiwe mu Nama yabereye muri Djibouti ku wa 15-17 Ugushyingo 2012. Ishingwa ryawo ryaturutse ku gitekerezo cya Perezida wa Kazakhstan, Nursultan Nazarbayev.
Ushamikiye ku Muryango w’Ubufatanye w’Ibihugu by’Abayisilamu, Organisation of Islamic Cooperation, OIC. Mu bihugu 57 bigize OIC, muri byo 36 bibarizwa muri IOFS.
IOFS ifite inshingano zo gushyiraho ingamba zigamije gukuraho burundu ikibazo cyo kutihaza mu biribwa mu bihugu binyamuryango. Ukora kandi ibikorwa by’ubugiraneza mu bihugu binyamuryango mu gihe bibaye ngombwa ko bikeneye kwitabwaho mu bijyanye n’ibiribwa.
Uyu muryango kandi ugira uruhare mu gukwirakwiza ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi, ukarwanya ibijyanye no gutema amashyamba kandi ukita ku buryo bwo kubyaza umusaruro amazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!