Yabigarutseho ku wa 4 Gashyantare 2023, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe gukumira indwara za Kanseri.
Muri uyu mwaka, Minisiteri y’Ubuzima ishishikariza Abanyarwanda gufatanya mu kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura hibandwa ku gukingiza virusi iyitera abakobwa bafite munsi y’imyaka 12.
Abanyarwanda kandi bashishikarizwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko buri mwaka habarurwa abarenga ibihumbi umunani barwaye Kanseri aho abasaga ibihumbi bitandatu ibahitana.
Muri izo kanseri zose iy’ibere n’iy’inkondo y’umura ziza imbere mu guhitana abantu benshi. Ni mu gihe ariko Kanseri y’Inkondo y’Umura yakwirindwa.
Musoni Jacqueline wo mu Murenge wa Nyarugunga yarwaye Kanseri y’ibere mu 2018, aza kuvurwa mu 2019 arakira.
Ati "Batugiriye inama ngo tujye twipima, nanjye naje kwipima , ni muri urwo rwego nasanze mfite ikibyimba mu ibere. Maze kucyumva sinatinze nahise ngenda ku Kigo Nderabuzima cya Nyarugunga cyahise kinyohereza ku Bitaro bya Masaka."
Musoni yavuze i Masaka baje kumwohereza i Kanombe naho ahageze bamufata ibizamini , bamwohereza mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
Yaje kongera koherezwa i Kanombe ariho bamubwiye ko arwaye Kanseri.
Ati "Nagiye i Kanombe ku muganga wankurikiranaga, barangije barambwira bati ibyo twakekaga dusanze aribyo, nahise numva ubuzima burangiye. "
Musoni avuga ko nyuma baje kumucisha mu cyuma bamuha gahunda yo kuzajya kubagwa i Butaro.
Avuga ko i Butaro ariho bamuhaye umuti nyuma baza kumushiririza ndetse arakira.
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bice by’Isi, hari ubwoko butandukanye bwa Kanseri ariko ihangayikishije ari iy’Ibere n’Inkondo y’Umura.
Ati "Mu by’ukuri Kanseri ishobora gufata urugingo rwose rw’umuntu ariko hari Kanseri nk’eshatu zihangayikishije kurusha izindi [...] Kanseri y’Ibere iza ku mwanya wa Mbere haba mu Rwanda ndetse no ku Iso hose igakurikirwa na Kanseri y’Inkondo y’Umura."
Avuga ko kuri ubu porogaramu zo kurwanya Kanseri zirimo kwibanda cyane kuri ubwo bwoko bubiri bwa Kanseri.
Hari kandi na Kanseri ifata udusabo tw’intanga ku bagabo nayo ngo iri mu zihangayikishije.
Ati "Uko ari eshatu rero navuga ko arirwo rugamba dufite rukomeye rwo kurwanya kanseri n’ubwo n’ahandi zihagera."
Minisiteri Dr Nsanzimana yavuze ko impamvu kanseri y’Inkondo y’Umura yahawe umwihariko ari uko ishobora gucika.
Avuga ko mu kuyikumira u Rwanda rwihaye intego y’uko abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 12 bose bazajya bahabwa urukingo rwa kanseri y’Inkondo y’Umura.
Ati "Ifite urukingo rw’imwe muri virusi ziyitera cyane ruzwi nka HPV. Urwo rukingo tumaze igihe turutanga hano mu Rwanda ku buryo abana barenga 90% bagiye baruhabwa, ubu dufite intego y’uko nibura twaruha hejuru ya 90%."
Yakomeje agira ati "Ariko hari abatarabonye amahirwe yo kubona urwo rukingo kuko bakuze, ni urukingo rutararenga imyaka 10 rutangiye gukoreshwa , abo nabo ntabwo barengana ngo bicwe na kanseri y’Inkondo y’Umura, hari porogaramu yo kubapima hakiri kare no kubavura kuko iyo ivuwe hakiri kare irakira."
Ni mu gihe kandi hari indi ntego y’uko 70%, ababyeyi bari hajuru y’imyaka 35 bajya basuzumwa kanseri y’Inkondo y’Umura. Icyifuzo ni uko 90% bazajya basanganwa iyi ndwara bazajya bavugwa hakiri kare bagakira.






Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!