00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rumaze kwihaza mu ngengo y’imari ku kigero cya 86%

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 5 June 2024 saa 07:34
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko u Rwanda rumaze kwihaza mu ngengo y’imari ku rugero rwa 86%, by’umwihariko harebwe ku misoro ikusanywa imbere mu gihugu, inguzanyo zishobora kwishyurwa n’impano igihugu gihabwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Yabitangarije kuri uyu wa 5 Kamena 2024 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere rirambye, izwi nka NST1.

Dr Ngirente yagaragaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, u Rwanda rwakomeje urugendo rwo kwigira ku buryo rwihagazeho mu ngengo y’imari.

Ati “Ubu tugeze ku kigero cya 86% mu kwigira mu ngengo y’imari, ariko aha ntabwo tuvuga ibijyanye no kwihaza mu bijyanye n’imisoro gusa, harimo n’amafaranga tuba dushobora kuguza dufite ubushobozi bwo kuguza no kwishyura.”

Iyi misoro yavuye kuri miliyari 1104 Frw mu 2017 igera kuri miliyari 2616 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.

Yasobanuye ko aha harimo amafaranga ava mu misoro, inguzanyo zifatwa imbere mu gihugu, inguzanyo ziguzwa hanze y’igihugu n’impano igihugu gihabwa n’abagiraneza.

Ati “Iyo rero uvuga kwihaza n’iyo ugujije ni uko uba ufite ubushobozi bwo kwishyura na byo biri mu kwihaza kwawe.”

Biteganyijwe ko amafaranga azava imbere mu gihugu mu ngengo y’imari ya 2024/2025 azagera kuri miliyari 3414.4 Frw bingana na 60% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga y’inkunga z’amahanga biteganyijwe ko azaba agera kuri miliyari 725.3 Frw bingana na 12.7% mu gihe inguzanyo z’amahanga biteganyijwe ko zizagera kuri 1318.1 Frw bingana na 23.2% by’ingengo y’imari yose.

Dr Ngirente kandi yagaragaje ko mu rwego rwo gukomeza kurinda ubusugire bw’ubukungu bw’igihugu, u Rwanda rwakomeje kugenda ruzigama “kandi ibyo tuzigama aba ari ibyo dukeneye kugura hanze tube dufite ubushobozi bwo kubigura kandi na byo turi ku kigero gishimishije.”

Mu byatumye amadovize igihugu cyinjiza yiyongera harimo amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba hanze ndetse n’ava mu rwego rw’imari igihugu kiba cyagujije cyangwa impano hamwe n’andi ava mu byo u Rwanda rwohereza hanze.

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutiza iterambere, NST1, yatangiye mu 2017 ikubiyemo ibikorwa by’ingenzi 75 biri mu nkingi y’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere.

Ibikorwa 45 byashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 100%, ibikorwa 15 bishyirwa mu bikorwa ku ijanisha rya riri hagati ya 50% na 70% mu gihe ibikorwa 17 byashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rya 50%.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rumaze kwihaza mu ngengo y'imari ku rugero rwa 86%
Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko ishimishijwe n'uburyo igihugu kigenda gitera imbere

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .