U Rwanda rumaze gukoresha arenga miliyari 38 Frw mu bikorwa byo kurwanya COVID-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Kamena 2020 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, igihugu kimaze gukoresha miliyoni 40 z’amadolari [asaga miliyari 38 Frw] mu bikorwa byo kukirwanya no kwita ku bamaze ku cyandura.

Ni amafaranga Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yatangiye gutegurwa na mbere y’uko iki cyorezo kigera mu gihugu kugira ngo azafashe mu bikorwa bitandukanye byo kukirwanya umunsi kizaba kigaragaye.

Nyuma yo kubona ko iki cyorezo cyahereye mu Bushinwa kigenda cyototera Isi, mu ntangiriro za 2020, Minisiteri y’Ubuzima yahise ikora igenamigambi ry’amezi atandatu rigaragaza, uburyo u Rwanda rwakoresha mu gihe icyorezo cyaba kihageze n’ubushobozi bw’amafaranga byatwara.

Ni igenamigambi ryahise rigenerwa ingengo y’imari igera kuri miliyoni 73 z’amadolari [asaga miliyari 69 Frw) yagombaga kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya COVID-19.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 yaboneka mu Rwanda muri Werurwe, hamaze gukoreshwa arenga miliyoni 40 z’amadolari.

Ati “Hari hateganyijwe miliyoni 73 z’amadolari, tugiramo icyuho cya miliyoni 19 [z’amadolari] kuko yose ntabwo twayabonye nk’uko twari twabiteganyije ariko muri ayo yari ahari tumaze gukoresha hejuru ya miliyoni 40 z’amadolari, andi ari mu bikoresho turi kugura kugira ngo twongere ubushobozi bwo gusuzuma mu ntara zose.”

Gusuzuma iki cyorezo ubu bikorerwa mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba, ariko hari gahunda yo gusuzuma no mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu bice bitandukanye ku mipaka.

Ati “Nka Rubavu turashaka mu bitaro bya Gisenyi kuhashyira icyo cyuma twashyize i Rusizi, turashaka ko n’icya Nyagatare nacyo cyongera kigakora, mu bitaro bya Gicumbi naho ni uko, mu bitaro bya Nyamata kugira ngo turebe umupaka werekeje i Burundi, cyane cyane ibi bitaro byose biri mu ntara cyangwa mu turere dukora ku mbibi dufitanye n’ibindi bihugu. Aho ni ho hazabanza.”

Yakomeje avuga ko amafaranga atagendera mu bikorwa byo gusuzuma gusa, ahubwo no mu bijyanye no gukurikirana no kwita ku barwayi, hamwe n’abo baba bahuye nabo.

Ati “Amafaranga menshi anagendera cyane cyane mu gukurikirana uwanduye, cyane cyane n’abahuye nawe. Kuko nk’ubu ku bantu 878 bagaragayeho ubwandu, nibura abantu batandatu kuri buri wese twarabashatse. Ni ikigereranyo, si ko bose babonye batandatu ariko hari ababonye 50, ababonye bake, ariko abo twakurikiranye kugira ngo tumenye ko babuye n’abanduye usanga umurwayi umwe tumukurikiraho abantu batandatu.”

Mu gukurikirana abo bantu, hagenda byinshi uhereye ku byo abakozi bakenera, imodoka, nyuma bikagera aho abagaragaweho icyorezo bitabwaho iminsi igeze kuri 21, n’aho ku baketsweho ko bashobora kuba baranduye bo bikaba iminsi 14.

Ati “Ubagaburira mu gitondo, saa sita na nimugoroba. Abakozi bo kwa muganga dukoresha, ibikoresho ari ibyo twambara kugira ngo twirinde, kuko mu kintu cyagaragaye, ni uko mu bindi bihugu abantu bagiye bagira abakozi bo kwa muganga bandura bakanapfa. Twagize amahirwe ko twanduje abakozi bake, mu nzego z’umutekano mwumvise abagiye bandura cyane abaherekeza imodoka ziva ku mipaka, aka kazi kacu iyo ugakora ni ukwitanga, haba hari ibyago byinshi ko ushobora kwandura.”

Umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda kuva icyorezo cyahagera bamaze kuba 878 barimo 413 bakize. Babiri nibo bitabye Imana kandi nabo bari baturutse hanze y’u Rwanda.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Minisitiri w'ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko u Rwanda rumaze gukoresha miliyoni 40 z'amadolari mu bikorwa byo kurwanya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .