00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rumaze guhabwa arenga miliyoni 200$ muri gahunda ya IMF yo kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 27 September 2024 saa 01:56
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko igihugu kimaze guhabwa arenga miliyoni 200$ ku nguzanyo cyemerewe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, binyuze muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (Resilience and Sustainability Facility).

Mu 2022 IMF yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 319$ agamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hashyirwaho urutonde rw’ibisabwa 15 birimo kuvugurura politike n’uburyo bwo gukumira ihumana ry’ikirere, kugaragaza mu ngengo y’imari amafaranga agenewe imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, kuri uyu wa 27 Nzeri 2024 ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’inguzanyo ya miliyoni 50 z’Amayero hagati y’u Rwanda na CASSA Depositi e Prestiti S.P.A nk’Urwego ruyobora Ikigega cy’u Butaliyani cyita ku mihindagurikire y’ikirere, yagaragaje ko yuzuzanya n’iyo IMF yahaye u Rwanda ndetse rugeze kure ruyikoresha neza.

Ati “Ubu tumaze kubona arenga miliyoni 200$, hasigaye miliyoni 96$ na zo twumva tuzabona umwaka utararangira kuko ibyo twumvikanye turimo kubishyira mu bikorwa mu buryo bunoze kandi bwihuse.”

Yavuze ko mu bintu 15 IMF yari yasabye u Rwanda gushyira mu bikorwa ubu hasigaye bitanu gusa ku buryo na make asigaye azaboneka vuba kuko bizanozwa mu mezi make asigaye muri uyu mwaka.

Ati “Bashyiraho urutonde rw’ibisabwa bigeze kuri 15, uko ugenda ushyira mu bikorwa za politike zo kunoza no gukumira ibihumanya ikirere. Uyu munsi ibikorwa 10 bimaze gushyirwa mu bikorwa. Eshanu zisigaye zizarangira ryari? Na zo turumva umwaka uzajya kurangira twazishyize mu bikorwa.”

Mu byakozwe harimo kugaragaza mu ngengo y’imari amafaranga yagenewe imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kugaragaza uko ibigo bya Leta bikumira ibihungabanya ibidukikije n’ibindi.

Buri mwaka kandi hagaragazwa bimwe mu bibazo bishobora kuzibasira inzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu hakanagaragazwa ibyerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Tusabe yagaragaje ko impinduka zasabwe na IMF zari zisanzwe muri gahunda ya mbere ya Guverinoma igamije kwihutisha iterambere, ibindi bikaba no mu ya kabiri, NST2.

Ati “Ibikorwa bigera kuri 15 by’amavugurura twumvikanye ni byo twagerageza gushyigikira kugira ngo turebe ko twabishyira mu bikorwa ariko nta yandi mananiza. Ni ibintu tuba twumvikanye biri muri gahunda ya Leta y’iterambere twumva rero ari amahirwe kuri twe kuko ibyo badusaba turabyuzuza kandi biri mu nyungu zacu kurusha uko biri mu zabo.”

Yahamije ko amafaranga y’abafatanyabikorwa afasha mu kugera ku byo igihugu cyiyemeje. Biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba rumaze kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku ijanisha rya 38% mu 2030.

U Rwanda rukeneye arenga miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe muri "Nationally Determined Contributions (NDC)", gahunda rwiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris.

Minisitiri Tusabe yasobanuye ko ibyo u Rwanda rusabwa ku nguzanyo rwahawe n'ikigo cyo mu Butaliyani bisanzwe muri gahunda ku buryo umwaka utaha bizaba byararangiye
Abadepite bagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurangiza amavugurura asigaye ngo inguzanyo igihugu cyemerewe iboneke

Amafoto: Ingabire Nicole


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .