U Rwanda rukoresha miliyari 50 Frw mu kurwanya igwingira mu bana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Amafaranga u Rwanda rukoresha mu kwita ku bana bagwingiye yikubye gatatu mu myaka itanu ishize, ava kuri miliyari 18 Frw mu mwaka wa 2015 agera kuri miliyari 56 Frw mu 2018.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’Umuyobozi Mukuru wa Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikure, Dr Anita Asiimwe, ubwo yagezaga ikiganiro ku badepite bari mu mahugurwa agamije kubongerera ubushobozi mu gusesengura no gukurikirana imikoreshereze y’imari igenerwa ibigo bya Leta harimo n’atangwa mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS, bwasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, bwagaragaje ko kwingingira mu bana bo mu Rwanda byavuye kuri 38% mu 2015, bigera kuri 33% mu 2020.

Asiimwe yabwiye abadepite ku muri iyo ngengo y’imari bahawe, amafaranga menshi ajya mu bikorwa byihuta bigamije gufasha mu kurandura imirire mibi mu bana.

Muri ibyo bikorwa ashorwamo harimo gutunganya amazi meza, kubona ibiribwa, gukingira, guha abana amata ku mashuri, kugaburira abana ku mashuri, gahunda ya Girinka n’izindi.

Yavuze ko hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo Guverinoma ibashe kwesa umuhigo wo kuba yagabanyije igwingira mu bana, rikagera kuri 19 % bitarenze 2024.

Dr Anita Asiimwe yavuze ko hakenewe imbaraga za buri wese ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye yo kugabanya kugwingira bikagera kuri 19 % mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .